Ikipe ya Rutsiro FC yari yaratinze gutangira imyitozo kubera ikibazo cy’amikoro yahawe Miliyoni zirenga 18 Frw yatangiye imyitozo kuri uyu wa 11 Kanama 2022.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwatangarije Rwandanews24 ko aya mafaranga bwayatanze kugira ngo ikipe iyakoreshe mu guhemba abakinnyi.
Murekatete Triphose, Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yagize ati “Ku ikubitiro twabahaye Miliyoni 18,5 Frw yo guhemba abakinnyi, kubishyura ibirarane no kwitegura shampiyona.”
Murekatete asaba abakinnyi gukina baharanira gutsinda kuko ari ryo shema ry’Akarere ndetse abakunzi ba Rutsiro FC bakwiriye gukomeza kuyishyigikira kandi bikajya no mu bikorwa bakayitera inkunga ndetse no kuza kuyifana igihe habaye imikino.
Murekatete akomeza avuga ko ubuyobozi bw’akarere bushyigikiye ikipe kandi buyihoza ku mutima ari nayo mpamvu imyitozo yatangiye.
Nsanzimfura Jean Damascene, Perezida w’ikipe ya Rutsiro mu kiganiro na Rwandanews24 yavuze ko bari baratinze gutangira imyitozo kubera ibibazo by’ubushobozi.
Ati “Twatinze gutangira imyitozo kubera ikibazo cy’ubushobozi bwari butaraboneka, none kuri ubu ibyari byarabuze byabonetse ninayo mpamvu twatangiye.”
Nsanzimfura akomeza avuga ko mu mpamvu zatumye batinda gutangira imyitozo harimo no kuba umutoza wari usanzwe ayitoza yarasinyiye indi kipe.
Ikibazo cyo kuba umwaka w’imikino ugiye gutangira ikipe itarabona umutoza mukuru, bihaye igihe kingana nk’ukwezi ngo babanze basuzume ibyangombwa by’abarimo gusaba aka kazi.
Rutsiro FC mu mwaka w’imikino dusoje yaje ku mwanya wa 13 mu gihe bifuzaga kuza mu myanya y’imbere, nk’uko mu mwaka wabanje bari baje ku mwanya wa 6 bakaba bazatangira umwaka w’imikino bacakirana na Rayon Sport.
Akarere ka Rutsiro mu mwaka wa 2021/2022 kari kageneye ikipe ya Rutsiro FC ingengo y’imari ya miliyoni 90 ariko bongereye ayandi umwaka urangira gatanze miliyoni 170, mu gihe ikipe yari yifuje ingengo y’imari ya milioni 380 kugira ngo ikipe ikore neza.

Rutsiro FC,umwaka ushize yasoje iri kumwanya wa 13 please.
Inyuma hari : Gorilla FC, Etoile del’est na Gicumbi FC.