Kambogo Ildephonse, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu yemeje amakuru y’uko abakozi 3 birukanwe mu kazi kubera amakosa bakoze mu bihe bitandukanye nk’uko yabibwiye Rwandanews24.
Ati:”Abirukanwe ni Murenzi Augustin wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero, Habimana Aoron wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo mu murenge wa Nyundo na Biryabanzi Onesphore wari umukozi w’akarere ushinzwe Ubwisungane mu kwivuza.”
Meya Kambogo yakomeje avuga ko igikurikiraho ari ukureba niba aba bakozi amakosa birukaniwe afitanye isano n’ibyaha bibajyana mu butabera bakabakurikirana ariko ntibirakorwa kuko nta bihari.
Kambogo yasabye abakozi b’akarere kwirinda amakosa yo mu kazi atuma umuntu ahanwa kuko aba anyuranye n’imikorere y’akazi, abasaba gukora ibyo bakagombye gukora bakirinda ibyo batagomba gukora.
Kambogo Ildephonse yirinze gutangaza amakosa aba bakozi birukaniwe.
Amakuru y’ibanze Rwandanews24 yahawe na bamwe mu bakozi bagenzi babo ni uko bakeka ko Aroni yahaye Biryabanzi icyangombwa cy’umukoresha wanyuma (attestation de service rendu) ko yabaye Visi Mayor igihe cy’ imyaka 2, kandi yarakoze kuri uwo mwanya mu gihe cy’amezi 6. Ibi ngo byatumye Biryabanzi abishingiraho asaba akarere ko kamwongeza. Karanga; kamaze kwanga yarakareze aragatsinda. Babonye amakuru bakusanya ibimenyetso bamaze kubibona byose” INYANDIKO MPIMBANO.”
Habimana Aoron wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo mu murenge wa Nyundo, we avuga ko atariwe wabigizemo uruhare ahubwo ko hakurikiranwa ababigizemo uruhare.
Ati: “Ntabyo Akarere katsinzwe ni Umukozi wasabye attestation de service rendu abeshya amataliki yakoze, Umukozi ubishinzwe ategura icyo cyemezo ashingiye ku makuru abeshya yatanzwe n’uwo mukozi. Ntabwo Akarere katsinzwe kuko dosiye itashyikirijwe Urukiko.”
Murenzi Augustin wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero, we abakorana nawe babwiye Rwandanews24 ko bakeka ko yirukaniwe kuba Umurenge warabwiye umukozi ushinzwe gutekera abanyeshuri mu kigo cy’amashuri ngo awuhagararire mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.