Rutsiro FC igana aharindimuka inteko rusange yayo yasubitswe igitaraganya

Ikipe y’umupira w’amaguru y’akarere ka Rutsiro (RUTSIRO FC) itaratangira imyitozo kugeza kuri uyu munsi mu gihe hadasigaye iminsi igeze no ku byumweru bibiri ngo shampiyona itangire, inteko rusange yayo yasubitswe igitaraganya.

Ikipe ya Rutsiro FC iravugwamo kuba ibereyemo imyenda abaturage irenga Miliyoni 50 Frw, hari abakinnyi bakiberewemo ibirarane, ndetse ni ikipe bamwe mu bakunzi bayo bavuga ko mubyayiteje igihombo byaturutse ku bayobozi b’ikipe bigiriye mu bindi ntibayibe hafi, ndetse no kuba Perezida w’iyi kipe yarahembwaga akayabo agatungwa n’ikipe abakinnyi bagakomeza kubaho nabi.

Nsanzimfura Jean Damascene, Perezida w’iyi kipe mu kiganiro na Rwandanews24 yavuze ko inteko rusange y’ikipe yahagaritswe ikitaraganya kubera abayobozi bakomeye basuye aka karere.

Ati “Nibyo koko inteko rusange y’ikipe yasubitswe kubera ko hari abayobozi bakomeye basuye akarere, ikaba ishobora kwimurirwa mu cyumweru gitaha. Ubuyobozi bw’akarere ntibwari kubasha kuboneka kuko nabwo buba butumiwe kandi tukaba tutari kuyikora budahari”

Nsanzimfura ubwo twamubazaga ku madeni ikipe ibereyemo abaturage yatubwiye ko ifite amadeni ari hagati ya Miliyoni 50 Frw na Miliyoni 70 Frw.

<

Ku kibazo cyo kuba ikipe itaratangira imyitozo kandi shampiyona iratangira mu minsi mike, yavuze ko byose byagombaga kuganirwaho muri iyi nteko rusange, ariko baragerageza ibishoboka byose bakareba ko ikipe yaba itangiye imyitozo bitarenze kuri uyu wa gatatu.

Murekatete Triphose, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yahamije ko inteko rusange yasubitswe.

Ati “Inteko rusange yagombaga kuzuza inzego z’ubuyobozi bw’ikipe yasubitswe, kandi turabizi ko ikipe ifite imyenda myinshi ariko mubyo tugomba gufatanya na komite nshya izatorwa harimo no gukemura ibyo bibazo by’amadeni kuko ni menshi.”

Murekatete yakomeje avuga ko komite y’ikipe isigaje icyumweru kimwe ngo isoze manda yayo hatorwe abandi bashya.

Rutsiro FC yashinzwe muri 2014, mu mpera za 2020 nibwo yazamutse mu cyiciro cya mbere, ariko muri shampiyona y’umwaka urangiye yagarukiye hamana kuko yari igiye kumanuka mu cyiciro cya kabiri, bisaba Komite nyobozi y’akarere ka Rutsiro kwinjira mu micungire yayo iba abakinnyi bayo hafi, imwe mu mpamvu zagaragazaga ko Perezida w’ikipe atakiyishoboye, ibyasaga nk’aho iyo hatagira igikorwa ikipe yari yamanutse byarangiye.

Ubwo ikipe yazamukaga mu cyiciro cya mbere muri 2020 (Photo: Newtimes)

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.