Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko impamvu nyamukuru bwateguye umwiherero ari ukugira babashe kwitekerezaho no kurebera hamwe icyabafasha kwesa imihigo bakazabasha kuza mu turere twa mbere mu mihigo y’umwaka dutangiye, bakava mu myanya y’inyuma.
N’umwiherero wamaze iminsi 2 aho waberaga mu karere ka Musanze, kuva kuwa 06-07 Kanama 2022, witabiriwe na Komite nyobozi y’akarere, Abajyanama mu nama njyanama, abayobozi b’amashami n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge.
Kambogo Ildephonse, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu avuga ko bateguye uyu mwiherero kugira ngo babashe gusuzumira hamwe uko bazahuza imbaraga bakesa imihigo, bakazabasha kuza mu myanya y’imbere bavuye mu myanya yo hagati, akemeza ko ubushake n’imbaraga zo kubigeraho bihari.
Ati “Umwiherero twawuteguye mu ntangiro z’umwaka w’imihigo kugira tubashe kuyisuzuma tunarebera hamwe uko tuzayesa, bisaba imbaraga n’ubuhanga bitandukanye niyo mpamvu twatumiyemo abashyira mu bikorwa imihigo barangajwe na nyobozi y’akarere, abayobozi b’amashami, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ndetse n’abajyanama mu nama njyanama y’akarere tukabahuza n’abafatanyabikorwa.”
Twasanze ari na ngombwa ko duhabwa impanuro ziturutse mu bayobozi bo ku rwego rwisumbuye kugira ngo tubone ubumenyi buratuma twinjiranamo twese mu mihigo nta kintu na kimwe gisigaye cyadukoma mu nkokora ntitwese imihigo.
Kambogo Ildephonse avuga ko impanuro baboneye mu mwiherero zizabafasha kuza mu myanya ya mbere mu mihigo kandi akaba asanga icyizere gihari cyo kuba Rubavu izaza mu turere twa mbere mu mihigo y’umwaka wa 2022-2023.
Mabete Niyonsaba Dieudonne, Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera PSF mu karere ka Rubavu avuga ko uyu mwiherero bawungukiyemo byinshi bizabafasha kubyaza amahirwe ari mu karere ka Rubavu yo gushorwamo imari.
Ati “Uyu mwiherero twawuherewemo ibiganiro by’ingenzi biraza kudufasha byinshi mu iterambere ry’abikorera, ndetse ni n’umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma tukareba amahirwe aboneka mu karere nk’abikorera ngo dushoremo imari, ikindi n’uko twifuza gukorera ku muvuduko kandi twafashe ingamba zo kubigeraho.”
Mabete akomeza avuga ko nk’abikorera iyo bamaze kubona aho bashora bifasha mu iterambere ry’akarere n’abaturage muri rusange kuko bibaha akazi.
Mabete Niyonsaba yanaboneyeho kugaragaza ko nk’abikorera bo mu karere ka Rubavu bagiye bagaragaza ko bagendera ku muvuduko uri hasi ugereranyije n’abikorera bo mu tundi turere kandi bose bafite icyerekezo kimwe kiganisha ku iterambere, agashimira ibikorwaremezo birimo imihanda iri gutunganywa mu mujyi wa Gisenyi ko bizazamura ishoramari.
Harerimana Blaise, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavuvu avuga ko aya mahugurwa yayungukiyemo byinshi bizamubera impamba n’akabando ko kwesa imihigo.
Ati “Twaganiriye ku ngamba zo kwihutisha iterambere ry’akarere, kandi twungukiyemo byinshi, harimo nko gusobanukirwa bimwe mu biteganijwe muri uyu mwaka twatangiye w’imihigo, ndetse buri rwego rwiyemeza umusanzu utaziguye mu kwihutisha ibyateganijwe bishingiye ku mikorere ijyanye n’indangagaciro biranga umuyobozi nyawe byagarutsweho maze twiyemeza gukomeza kubaka Ikipe Itsinda bishingiye ku gukorera hamwe.”
Harerimana akomeza avuga ko mu murenge wa Rubavu barakomeza gushyira mu bikorwa ibyo bumvikanyeho muri uyu mwiherero, bimakaza uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa.
Mu muhango wo gusinya imihigo y’umwaka wa 2020/2021 Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yasabye abayobozi mu nzego zose kuvugurura imikorere bakirinda imico imwe n’imwe ibabuza kwesa imihigo uko bikwiye kuko nta rwitwazo na rumwe bafite mu gihe batageze ku ntego bihaye.
Akarere ka Nyaruguru kayoborwaga na Habitegeko Francois waje kugirwa na Perezida wa Repubulika Guverineri w’intara y’iburengerazuba icyo gihe niko kaje ku isonga mu kwesa imihigo ya 2019/2020 n’amanota 84%, akarere ka Huye ku mwanya wa 2 n’amanota 82.8% yarushije 0.4% akarere ka Rwamagana kaje ku mwanya wa 3.
Uturere 3 twa nyuma icyo gihe twose twari utwo mu ntara y’Iburengerazuba ari two Nyabihu ya 28, Karongi ya 29 na Rusizi ya 30 ifite amanota 50%, muri uwo mwaka akarere ka Rubavu kari kaje ku mwanya wa 18 n’amanota 67.8%.
Imihigo y’umwaka wa 2020/2021 isinywe nyuma y’uko Perezida Paul KAGAME yasabye ko uburyo yakorwagamo buvugururwa hakibandwa ku mihigo isubiza ibibazo bibangamiye imibereho myiza n’umudendezo w’abaturage.





