Nyiricyubahiro Musenyeri Mwumvaneza Anaclet, Umushumba wa Diyosezi Gatulika ya Nyundo yayoboye igitambo cya Misa cyabimburiye ibirori ngarukamwaka bya forumu y’urubyiruko mu rwego rwa Diyoseze, byabereye kuri Paruwasi Gatulika ya Crete Congo Nil mu Karere ka Rutsiro.
Kuri uyu wa 07 Kanama 2022 Urubyiruko rwitabiriye iyi Forumu rugera ku 15,000 rwaturutse mu ma Paruwasi 28 agize iyi Diyosezi iherereye mu turere twa Rutsiro, Rubavu, Nyabihu, Ngororero na Karongi, aho Insanganyamatsiko yagiraga iti “Haguruka kuko nkugize umuhamya w’ibyo wabonye.”
Nyiricyubahiro Musenyeri Mwumvaneza Anaclet, mu butumwa yatanze yasabye gukangurira abangavu batarabyara kwirinda inda zitifuzwa kandi bakarushaho kurangwa n’indangagaciro z’umukirisitu nyawe.
Mu mpanuro abitabiriye iyi Forumu bahawe harimo guhangana n’ihohoterwa rikorerwa Abangavu no gukebura urubyiruko bagenzi babo bakirinda ibishuko bakarangwa n’indangagaciro z’umukristu nyawe ariwe witabira isengesho hamwe n’umurimo akagana ibigo by’imari akiteza imbere, Kwitabira ibigo byigisha ubumenyingiro no guhora biyungura ubumenyi, basabwe kwirinda ikwirakwira, ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyawenge kandi bakarinda banirinda inda z’imburagihe ziterwa abangavu.

Murekatete Triphose, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yasabye buri wese witabiriye iyi forumu kwegera urubyiruko, cyane cyane muri ibi bihe by’ibiruhuko ndetse asaba n’ababyeyi kugaruka ku muco wo kuganiriza abana.
Ati “urubyiruko twarusabye kwitabira gukora rugakura amaboko mu mifuka, kuko mu gihugu hari amahirwe menshi bakwiriye kuyabyaza umusaruro banyuze mu kwibumbira mu matsinda, bakeneye gukomeza kongera ubumenyi bafite ngo babashe kwiteza imbere.”
Murekatete yasabye ababyeyi bafite abangavu babyariye iwabo kugira uruhare mu burere bw’abana babo ntibahinduke umwana babonye ahuye n’ibishuko kandi batarabimurinze mbere, yabasabye kandi ko batagomba kubaha akato.


Padiri Hakizimana Theophile, ushinzwe urubyiruko muri Paruwasi gaturika ya Kinunu avuga ko nyuma yo kubona ukwiheza kubaho ku bangavu bamaze guhohoterwa bakanaterwa inda yashinze umuryango Berwa-Kinunu ngo abahurize hamwe bajye bahuza agahinda n’amaganya babiganireho bibahe kwibona nk’abandi no kwigarurira icyizere mu muryango nyarwanda.
Ati “Berwa-Kinunu yatangiye muri 2019 ariko iza kugenda gake kubera Icyorezo cya covid-19, nyitangiza nyuma yo kubona ko Urubyiruko (Abangavu) ruhari kandi rufite imbaraga, ariko hakaba hari n’urundi rubyiruko rw’urunyantege nke (Abangavu basambanyijwe bagaterwa inda) badakomeza kwisanga mu muryango nyarwanda, nyuma y’ibiba byababayeho. Twatangiye kubahuriza hamwe ngo babashe kwegerana na bagenzi babo, kuko nasanze nabo bakeneye ubutumwa bwiza bwa Yezu Kirisitu ariko ugasanga batabasha kuva mu rugo kubera ko bahitamo kwiheza babitewe n’ipfunwe ry’ibyababayeho.”
Narabaganirije nyuma bagasa n’abacitse intege, dutangira kubigisha umwuga w’ubudozi w’amezi 6 abayasoje bagahabwa ibikoresho by’ibanze binyuze mu kwibumbira hamwe (koperative) bakanaganirizwa ku biganiro byisanamitima, nabo bagasigara bakora ubuvugizi, aho Abangavu bakize ibikomere bakomeza kwisanga mu muryango nyarwanda, ukaba umuntu utakongera gushukwa.
Kuva 2019 kugeza uyu munsi Berwa-Kinunu imaze gufasha abangavu 120 bahinduriwe ubuzima nyuma yo gusoza amasomo bakanahabwa ibikoresho, mu gihe abandi bangavu 50 barimo kwiga benda gusoza amasomo, ubu bose akaba ari bamwe mu basigaye bifashishwa mu bukangurambaga bwo guhangana n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda zitifuzwa.


