Abanyamuryango ba “TUBUMWE” iyobowe n’umuyobozi muri Etincelles FC ntibavuga rumwe ku gihombo

Abanyamuryango ba “TUBUMWE” iyobowe n’umuyobozi muri Etincelles FC ntibavuga rumwe ku gihombo, nyuma y’ubugenzuzi bwa RCA bwakozwe muri Koperative TUBUMWE y’abacuruzi b’inkoko, bamwe mu banyamuryango bayo ntibavuze rumwe ku gihombo cyaje muri iyi koperative, kuko hari bamwe bavuga ko cyaturutse ku buyobozi bw’iyi Koperative nk’uko twari twabibagejejeho mu nkuru yabanje: Rubavu: Umuyobozi muri Etincelles FC arashinjwa guhombya Koperative z’abacuruzi b’inkoko abandi banyamuryango badusaba ko nabo twazabaha umwanya bakadusobanurira byimbitse kuko basanga ibyavuzwe bishingiye kuri munyangire.

Koperative TUBUMWE niy’abacuruzi b’inkoko bo mu karere ka Rubavu iyoborwa na Ndaribumbye Vincent usanzwe ari Visi Perezida wa mbere w’Ikipe ya Etincelles FC yo muri aka karere.

Prof. Harerimana Jean Bosco, Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere ry’amakoperative RCA avuga ko mu byateje igihombo iyi koperative harimo kuba itaratangiye ikora nka koperative, bikagorana mu miyoborere yayo ariko barimo gufatanya n’inzego zibifite mu nshingano gukurikirana byimbitse ibibazo biyirimo no kubafasha gukomeza gukora.

Ati “Byagaragaye ko Koperative yatangiye ifite ibibaz kuko itakoraga nkuko Koperative zikora, ibyo bituma imicungire n’imiyoborere bitagenda neza ni nayo mpamvu hari bamwe mu bayiyoboye raporo yagaragaje ko hari ibyaha biganisha ku micungire mibi y’umutungo by’imari yak operative bitagenze neza, ariko dufatanyije n’inzego z’ubutabera bizakomeza gukurikiranwa.”

Prof. Harerimana asaba abanyamuryango ba koperative kumva ko koperative ari izabo, bagatora uzabagirira akamaro uwo basanze adakora neza ngo abagirire akamaro bakamukuraho, agasaba abayobozi ba koperative kwitwararika bagakora mu nyungurusange za koperative bakumva n’abazakinisha umutungo binyuze mu miyoborere n’imicungire mibi yibyo bashinzwe bazabiryozwa kugira ngo koperative zitere imbere.

Abanyamuryango ntibavuga rumwe kucyabahombeje

Abanyamuryango ba Koperative ntibavuga rumwe kucyahombeje Koperative bamwe bagashinjanya kubikora nkana kugira ngo baryane ubwabo barimbure Koperative.

Harimo abavuga ko kuba koperative yarahombye byaturutse ku burangare bw’Ubuyobozi bwa Koperative ariko hakaba hari n’igihombo kinini cyaturutse ku bacuruzi bo mu gihugu cy’abaturanyi cya Kongo batunguwe n’imitingito yatewe n’iruka rya Nyiragongo bohererejwe inkoko bazishyura nyuma yo gucuruza maze nabo bakarwana no gukiza amagara yabo bahunga inkoko zigasahurwa izindi zigatwikirwa munzu, nk’uko bababwiye ko zabahombeye.

Ubwo abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA bamurikiraga abanyamuryango b’iyi koperative ibyavuye mu bugenzuzi bayikoreyemo, bagaragaje ko habayemo igihombo ndetse Raporo itegeka ko abo byagaragayeho baba bamaze kwishyura bitarenze ukwezi kumwe.

Mukeshimana Mariam ati “Inkoko zajyanwe muri Kongo, Nyiragongo imaze kuruka abantu baratatana abandi bajya mubyo gusahura ari nakimwe mu byatumye duhomba inkoko zuzuye imodoka 2, amazu barayabomoye hakurya Perezida wa Koperative babimubwiye anwe arabitubwira ariko bamwe mu banyamuryango bifuza kumuhirika banze kubyumva, kubera munyangire.”

Mukeshimana akomeza avuga ko rimwe na rimwe abakongomani bajyaga babambura bakababeshya ko inkoko zabahombeye none kubabwira ko byatewe no guhunga byatumye nabo bayaheba.

Tumubajije kuby’inyungu yaba yarakuye muri iyi koperative yadutangarije ko hari amafaranga arenga miliyoni 8 bagabanye y’inyungu, aho ababaga bujuje imigabane amafaranga y’umugabane shingiro bagabanye amafaranga y’inyungu arenga ayo bashoyemo kandi n’umugabane shingiro wabo ukaba ukirimo.

Ntamugabumwe Emmanuel ati “Abantu ntitwumva ibintu kimwe ndetse hakaba hari bamwe baba bashaka gusebya abandi, Imodoka ebyiri z’inkoko zahombeye hakurya kubera iruka ry’ikirunga abenshi baba bashaka kubyirengagiza bataka igihombo kandi twarahombeye hamwe, twese nk’abanyamuryango twafatwaga kimwe haba mu kugabana inyungu ariko igihombo rusange tugeze aho dushaka abo tucyegekaho.”

Ntamugabumwe akomeza avuga ko mbere y’igihombo batejwe nizo nkoko zuzuye imodoka ebyiri zahombye yabagaho nk’umukozi wa leta, kuko buri kwezi yafataga ibihumbi 50 Frw by’inyungu zituruka ku mugabane umwe yari afite muri iyi koperative ku buryo ayo yashoyemo yose yayaagaruje kandi akaba agifitemo n’umugabane shingiro w’ibihumbi 200 Frw.

Ntamugabumwe asaba Ubuyobozi kubafasha kwishyuza abafitiye koperative amadeni kugira ngo umushinga batangiye ukomeze kuko hari aho wari ubagejeje.

Mahoro Odette na bagenzi be bavuga ko batashimishijwe n’imibare raporo ya RCA yagaragaje y’amafaranga bavuga ko Koperative yahombejwe kuko ayaharagajwe ari make ugereranijwe nayo baziko yaburiwe irengero.

Ati “Ntabwo bidushimishije na gato, bitewe nuko imibare baduhaye itandukanye nibyo tuzi, amafaranga yacu yarariwe kuko abakongomani twarakoranaga kuva na mbere ntabwo bigeze batwambura ariko kugeza nubu batubwira ko hari amadeni badufitiye, Leta yakaturenganuye kuko twijejwe kunguka ariko turimo guhomba.”

Kavutse Andre, nawe yungamo akavuga ko ibyo RCA yakabaye igenderaho umuyobozi wa Koperative yabirigisije bigatuma hagaragara amafaranga make agasaba ko RIB yakurikirana amafaranga akagaruzwa.

Ati “Iyi raporo ya RCA ntabwo ariyo nari ntegereje, ariko nabo sibo kuko ibyo bagombaga kugenderaho komite nyobozi yarabyibye irabijugunya babokeje igitutu bazana ibindi by’ibihimbano byanditse mu dukayi twa musana, twatunguwe no kubona bazanye ibitabo bishya kandi ibindi byari bishaje.”

Ndaribumbye Vincent avuga iki kubivugwa n’abanyamuryango

Ati “Ukuri n’uko Amadeni avugwa muri raporo ya RCA amenshi yatewe n’inkoko imodoka ebyiri iruka ry’ikirunga cya nyiragongo ryabaye Koperative yoherereje abakiriya bayo i Goma bityo bakazita bagahunga, aho bagarukiye bagasanga zarasahuwe izindi zarahiriye mu mazu bityo baradutakambira basaba ko twabihanganira bagashakisha uburyo bazishyura nubwo batarabikora, naho ku bijyanye n’imodoka yakoze impanuka ipakiye inkoko bamwe mu banyamuryango batemera bakayinshinja siko kuri, kuko kuva muri Werurwe nambutsaga inkoko nkazana inyungu yazo muri Koperative bityo nkaba ntumva ukuntu imodoka imwe yo mu kwezi kwa Kamena yakoze impanuka nyitirirwa kandi izindi zose zungukaga ntarazitiriwe.”

Ndaribumbye asaba abanyamuryango kwihanganira igihombo ahubwo hagashakwa uko hazibwa icyuho koperative igasubira mu buzima busazwe. Agakomeza avuga ko nk’uko yabisabwe na bamwe mu banyamuryango nabo bafashwa nk’abagizweho ingaruka na Covid-19 ndetse n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.

Ndaribumbye Vincent, asaba abanyamuryango kwihanganira igihombo ahubwo hagashakwa uko hazibwa icyuho koperative igasubira mu buzima busazwe
Muri raporo y’ubugenzuzi bwa RCA Rwandanews24 yabashije kubona amafaranga arenga miliyoni 3 Frw yaburiwe ubusobanuro, agahita ategekwa ko agomba kwishyurwa n’ababigizemo uruhare
Aha ni ahagaragara amafaranga yasohotse muri Koperative akaburirwa ubusobanuro
Raporo yagaragaje ko Koperative ifitiwe imyenda y’arenga Miliyoni 7 Frw
Raporo ya RCA igaragaza ko abanyamuryango bagabanye inyungu z’arenga Miliyoni 19 Frw
Abanyamuryango ba Koperative TUBUMWE ubwo bari baje kumva ibyavuye mu bugenzuzi bwa RCA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *