Mu muhango wo kwizihiza umunsi w’umuganura mu ntara y’iburengarazuba abaturage bo mu murenge wa Rubavu, akarere ka Rubavu batashye ku mugaragaro imodoka biguriye y’umutekano yatwaye akayabo ka Miliyoni 24 Frw, ndetse imiryango 2 yahawe Girinka yituye maze imiryango nayo yahawe inka ivuga ko abana babo bagiye kubona amata, ndetse n’ifumbire yo gufumbira akarima k’igikoni mu guhangana n’imirire mibi n’igwingira.
Ni umunsi wizihijwe kuri uyu wa 05 Kanama 2022, mu gihugu cyose, aho mu karere ka Rutsiro uyu munsi waranzwe no gutaha inzu yunganira Umurenge wa Kigeyo mu gutanga serivizi nziza kandi inoze, no gusinya imihigo hagati y’umuyobozi w’umurenge n’abafatanyabikorwa aho hanaremewe umudamu uherutse kwibaruka abana 3 b’impanga, hanatangwa kandi inka k’umuturage utishoboye.
Byari ibyishimo bikomeye cyane ku muryango wa Murekatete Triphose, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wa wizihije ari kumwe n’ababyeyi be bamwibarutse ndetse anaboneraho umwanya wo kubashimira uburere bwiza bamuhaye bwanamufashije kugera ku mwanya ariho uyu munsi.
Kuri uyu munsi w’umuganura mu karere ka Karongi, Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwinjiye mu gitaramo njya rugamba cy’imihigo yarwo n’Akarere ka Karongi, aho Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Guvererineri w’Intara y’Iburengerazuba HABITEGEKO François.
Kambogo Ildephose, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yashimiye abaturage b’umurenge wa Rubavu kubera igikorwa cyiza bakoze cyo kwigurira imodoka, avuga ko iyi modoka izabafasha mu kwirindira umutekano.
Kambogo kandi yatangaje ko nk’ubuyobozi bishimiye umusaruro abaturage basaruye, avuga ko ibikigaragara nk’imbogamizi z’ibikomoka ku buhinzi bakirimo kubiganiraho n’inzego bireba ngo bikorerwe ubuvugizi.











Iyi nkuru irakoze peeeee uwayikoze ni umungamakuru w’umwuga apana gushakisha