Abaturage bo mu turere twa Rutsiro na Rubavu bishimiye gahunda yadutangijwemo ya “TUBEGERE” y’akarere ka Rutsiro na gahunda “y’Akarere mu murenge, Umurenge mu kagari” yatangijwe mu karerer ka Rubavu zose zigamije kwegereza abaturage serivisi zitangirwa ku karere, mu mirenge n’utugari zikagezwa hafi y’umuturage.
Izi gahunda mu mboni za Habitegeko Francois, Guverineri w’Intara y’iburengerazuba asanga igomba kugera mu turere twose kugira ngo umuturage abashe kwegerwa kandi ahabwe serivisi akeneye asanzwe aho atuye adahoze mu ngendo asiragira.
Habitegeko ubwo yari yitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro gahunda ya “TUBEGERE” mu karere ka Rutsiro yanahujwe no kuremera Umuturage utishoboye waherukaga kubakirwa akaza guhabwa inka ngo azabashe nawe kunywa amata yagaragaje ko gahunda zatangiye mu turere tw’intara y’iburengerazuba ari nziza cyane kuko zizashyira umuturage ku isonga.
Ati “Umukuru w’Igihugu yasabye ko abayobozi kwegera abaturage binyuze mu nteko z’abaturage ariko hari ubwo bisaba ko baza bitwaje n’ibisubizo ku bibazo by’abaturage, ni nayo mpamvu hari umuturage waherukaga kubakirwa asaba amata Umukuru w’igihugu ari nayo mpamvu twaje tumuzaniye inka yamugeneye, ikindi twamuzaniye na Terefone no kwakira ibibazo by’abaturage. Kegera abaturage bikaba bigamije kurinda umuturage gusiragira ahubwo agomba kubaho atekanye nta bibazo kuko bizajya biba byarasubijwe.”
Kuri Habitegeko asanga izi gahunda zigamije kwegera abaturage kugira Abayobozi bumve ibibazo by’abaturage kandi babikemure bidasabye umuturage gusiragira, kugira ngo ibibazo bifitiwe ibisubizo bisubizwe ibidafitiwe ibisubizo bigakorerwa ubuvugizi byose biganisha ku gushyira umuturage ku isonga.
Habitegeko akomeza avuga izi gahunda zitandukanye n’inteko z’abaturage kuko zo mu busanzwe ziba kuwa kabiri ikakira ibibazo by’akarengane gusa, mu gihe izi gahunda zizajya ziba muyindi minsi kandi serivisi zitangirwa kuva ku karere, ku mirenge no mu tugari zikegerezwa abaturage mu midugudu.
Ese izi gahunda abatuye utu turere bazakiriye bate?
Nyiransengimana Eudia wo mu karere ka Rutsiro, umurenge wa kivumu ati “Kuba Ubuyobozi bwatangiye kutwegera mfite icyizere ko ibibazo twahuraga nabyo bizajya bihita bikemuka tutabanje gusiragira.”
Nsanzurwanda Jacques wo mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Kivumu ati “Twebwe nk’abaturage iyo batwegereye hari byinshi batwigisha kandi twaba dufite ibibazo bakabikemura tutarushye biratunogera.”
Bibutsuhoze Jean Damascene wo mu karere ka Rubavu, umurenge wa Bugeshi ati “Nari maze igihe nsiragira ku byangombwa by’ubutaka none serivisi zadusanze iwacu ku murenge kandi duhise tukibonera kwa Noteri tutarushye, ikindi turishimye kuko ubu nta gusiragira kuzabaho.”
Bibutsuhoze akomeza avuga ko iyi gahunda izatanga umusaruro mwiza, kandi ikazafasha abaturage gutera imbere kuko batazongera guta igihe bajya gushaka ubuyobozi, kandi bwaratekereje kujya bubegera.
Nyirankumi Dancille, wo mu murenge wa Kabatwa ho mu karere ka Nyabihu twasanze yaje gusaba serivisi ku murenge wa Bugeshi yagize ati “Naguze ubutaka hano muri uyu murenge wa Bugeshi naje gusaba guhinduza icyangombwa none bansanze hafi nkaba ngiye guhita nsubira mu mirimo ntagiye kure, iyi serivisi ni nziza kandi turishimye.”
Nyirankumi asaba abayobozi batarabasha kwegera abaturage nabo gutangira serivisi yo kubegera bagakemurirwa ibibazo badasiragiye.
Mu karere ka Rubavu gahunda y’Umurenge mu kagari yatangiriye, mu murenge wa Cyanzarwe kuwa 29 Werurwe 2022 aho bamaze kugera mu tugari twose, none kuri ubu ubuyobozi bw’utugari nabwo bwatangije gahunda y’Akagari mu mudugudu, ni mu gihe no ku rwego rw’Akarere hatangijwe gahunda y’Akarere mu murenge igamije kwegera abaturage bagahabwa serivisi zibegereye bakabasha gukomeza imirimo.
Ni mugihe gahunda ya TUBEGERE yatangijwe mu karere ka Rutsiro kuwa 03 Kanama 2022, itangira abayobozi b’abakarere begera abatuye umurenge wa Kivumu.








