Umugabo w’imyaka 62 yasanzwe mu macumbi y’akabari kitwa Kwetu Bar yapfuye, nyuma yuko yari yaje ku kararanamo n’umugore bari baratandukanye ariko bagakomeza gukururana.
Ibi byabereye mu mudugudu wa Karisimbi, Akagari ka Kivumu, Umurenge wa Gisenyi ho mu karere ka Rubavu.
Amakuru y’urupfu rw’uyu musaza yamenyekanye mu masaha ya saa munani n’igice z’amanywa zo kuri uyu wa kane, Tariki 04 Kanama 2022 ubwo abakora mu kabari bajyaga gusuzuma abakiriya bakiri mu cyumba ngo babitunganye bagasanga atabasha kweguka, atanavuga bagahita batabaza Ubuyobozi nyuma yo gusanga yashizemo umwuka, mu gihe uyu mugore w’ihabara yari yasohotse mu cyumba i saa sita n’igice avuga ko agiye kuzana amafaranga yo kwishyura icyumba.
Ndegamiye Djuma w’imyaka 62 yasanzwe yapfiriye mu kabari ka Rukundo Marie Grace yapfuye, hakaba harimo gucyekwa Icyimanimpaye Francoise bari barigeze kubanaho bagatandukana ariko bagakomeza kujya bakururana.
Tuyishime Jean Bosco, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi yemeje aya makuru, avuga ko Icyimanimpaye Francoise urimo gucyekwa arimo gushakishwa.
Ati “Rukundo Marie Grace nyiri akabari yadutangarije ko uyu mugabo yaraye aje muri aka kabari mu ijoro ubwo imvura yarimo igwa, nko mu masaha ya saa cyenda z’ijoro, bakimara kubimenya nabo bahise babimenyesha inzego zitandukanye.”
Tuyishime akomeza avuga ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane nimba Ndegamiye Djuma yaba yishwe cyangwa nimba yaba yishwe n’uburwayi, iki akaba ari icyemezo cyemezwa na muganga ubifitiye ububasha.
Tuyishime yaboneyeho gusaba abafite amacumbi kugenzura umukiriya uje abagana bakagenzura nimba afite ibyangombwa byose, yaba azanye n’umugore bikaba byiza bamwatse icyangombwa kigaragaza ko basezeranye, bakaba babana mu buryo bubana n’amategeko, ndetse bakajya bibuka guha ubuyobozi raporo y’abantu baraye iwabo.
Yanaboneyeho ndetse kwihanganisha umuryango wa Ndegamiye witabye Imana.
Ubwo twakoraga iyi nkuru Umurambo wa Ndegamiye Djuma wari ukiri gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ngo rubanze gukora isuzuma, mbere y’uko ajyanwa gusuzumwa mu bitaro bay Gisenyi ngo abone gushyingurwa.
Icyimanimpaye francoise wari wararanye na Ndegamiye ukekwaho kugira uruhare muri uru rupfu aracyarimo gushakishwa.


