Rubavu: #CAR FREE ZONE yari yahagaritswe igarutse muyindi sura

Nyuma y’uko CARFREEZONE ya Rubavu ihagaritswe ikitaraganya, igarutse mu isura nshya aho ibikorwa byo kuyitegura byeguriwe Abikorera, maze bimwe mu byari byagaragajwe nk’imbogamizi imbarutso yabyo igakozwaho umwotso abikorera bagira uruhare mu itegurwa ryayo.

Bimwe mu byari byari byagaragajwe nk’inzitizi ubwo yatangiraga ku munsi wa mbere harimo ubwiherero butari buhagije, no kuba hari amavuriro yigenga asanzwe akorera mu cyanya cyari cyateguriwemo iyi CAR FREE ZONE urusaku rw’imiziki rukagaragazwa nk’imbogamizi ku barwayi.

Kuri ubu CAR FREE ZONE yo kuri uyu wa gatanu, tariki 05 Kanama 2022 ntabwo izongera kubera ahazwi nko kwa Rujende, kuko yegejwe mu cyanya gisanzwe gicururizwamo utubari ahazwi nka La Bamba, abikorera bose bazaba bafitemo aho gukorera bakaba bishyuye amafaranga ibihumbi 35,000 Frw nk’uruhare rwabo mu kurushaho kunoza iyi gahunda no kugira ngo abazayitabira bazabashe kunogerwa na serivisi bazahabwa nk’uko bamwe mu bacuruzi bahafashe ibyanya babivuga.

Bamwe mu bikorera baganiriye na Rwandanews24 bavuze impinduka zirimo amafaranga ibihumbi 35 Frw bazajya batanga buri uko baje gucuruza (Weekend) zitababangamiye ahubwo bigaragaza uruhare rwabo mu bibakorerwa.

Nshimiyimana Jean Aime, Umucuruzi akaba ari nawe uhagarariye abacuruzi barimo gutegura CAR FREE ZONE

Ati “Ubwo CAR FREE ZONE yatangiraga hari imbogamizi zirimo kubangamira abarwayi, ubwiherero budahagije zagaragaye kuko byagoraga abahagana, ndetse abacuruzi abenshi twagorwaga no kubona amazi n’umuriro byari ingorabahizi ariko kuri ubu hari amafaranga twemeje ko tuzajya twishyura agakemura ibyo bibazo byose mu buryo bwo kugira ngo abazajya batugana bazajye bahabwa serivisi nziza kandi zinoze.”

Nshimiyimana Jean Aime usanzwe acuruza serivisi z’akabari numwe mu biteguye kwitabira CAR FREE ZONE ya Rubavu (Photo: Koffito)

Nshimiyimana akomeza avuga ko abanyarwanda bazabasha kwitabira iyi CAR FREE ZONE bazabona ko bahayemo impinduka nyinshi.

Inkuru yabanje: Rubavu: Ikibazo cy’ubwiherero cyabaye ingorabahizi, CAR FREE ZONE yasubitswe

Mabete Niyonsoba Dieudonne, Umuyobozi wa PSF mu karere ka Rubavu avuga ko amafaranga ibihumbi 35 Frw yemejwe n’abahagarariye abacuruzi batowe ngo bahagararire bagenzi babo, kandi akaba ari amafaranga azatuma buri mucuruzi yumva ko hari uruhare yagize mu itegurwa ry’igikorwa.

Ati “Amafaranga ibihumbi 35 Frw twaricaye tuganira n’abacuruzi kandi niyo azajya avamo ayo gukodesha ubwiherero bwimukanwa, abazakora amasuku yaho bazakorera, kwishyura abazarinda umutekano kugira ngo abazabasha kuyitabira hazabe hizewe umutekano wabo.”

Mabete akomeza avuga ko imirimo ya CARFREEZONE iteguriwe PSF gusa, kuko Akarere karimo nk’umujyanama.

Itangazo rya PSF rihamagarira abacuruzi kwitabira CAR FREE ZONE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *