KAGOFERO Jerome arashinja Kompanyi itwara abagenzi ya RITCO ubuhemu

Kagofero Jerome, arashinja ikigo RITCO Company Ltd kumwambura umushahara w’umwaka wose wa 2019, ndetse banagerageza gukemura ikibazo cyabo mu mucyo iki kigo nticyubahirize amasezerano cyasinziye mu maso y’umugenzuzi w’umurimo w’Akarere ka Nyarugenge.

Rwanda Inter-Link Transport Company Ltd (RITCO) ishinjwa ubuhemu na Kagofero ni sosiyete izobereye mu gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange mu bice bitandukanye by’Igihugu cy’u Rwanda.

Kagofero mu kiganiro na Rwandanews24 avuga ko akeneye ko Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame, ariwe wamurenganura kuko asanga akarengane yahuye nako yaragakorewe n’agatsiko k’abantu ku giti cyabo, kuko no kuba batarubahirije amasezerano bagiranye ari ukwangisha abaturage Ubuyobozi bwa RITCO.

Ati “Nambuwe amafaranga y’umwaka wa 2019 wose, aho nakoraga ku modoka za Rubavu-Karongi-Rusizi (Charoi nkana kata amatike y’abagenzi) bampaga amafaranga yo kurya ku munsi ariko ntibampe umushahara, umwaka wa 2020 ugitangira bampembye umushahara w’amezi 3 gusa abanza, nkaba mbona ko uwanyambuye ari umuntu ku giti cye kuko yakoreshaga igisa nko gushaka gushyiramo bene wabo baturuka mu karere avukamo bikanamuviramo kugambanirwa akirukanwa abwirwa ko atigeze akorera iki kigo cya RITCO Company Ltd.”

Ibaruwa Kagofero yandikiye Ubuyobozi bwa RITCO Ltd abagaragariza ko batigeze bubahiriza amasezerano bagiranye yo kumusubiza mu kazi

Kagofero akomeza avuga ko nyuma yaje kwegera Umunyamategeko akamugira inama yo kuba ikibazo cye yakijyana ku mugenzuzi w’umurimo mu karere ari nako byaje kugenda ariko ibyo yumvikanye n’abahagarariye iki kigo bakabirengaho nkana ahubwo yagerageza kubibutsa bakamushyiraho iterabwoba ngo azajye kurega aho ashaka hose.

<

Mu masezerano y’ubwumvikane yasinywe hagati ya Kagofero Jerome n’Ubuyobozi bw’Ikigo RITCO aho yishyuzaga imishahara y’amezi 12 irenga Miliyoni 1. Aho bumvikanye ko iyi mishahara yose yayihara agasubizwa mu kazi nk’ukata amatike kuwa 01 Nyakanga 2022 ndetse agasubizwa gukorera aho yari asanzwe akorera, ibi bikaba bitarigeze byubahirizwa ari nayo mpamvu Kagofero Jerome asaba ko Perezida w’Igihugu amurenganure.

Rwandanews24 mu nshuro zose yagerageje guhamagara Nkusi Godfrey, Umuyobozi mukuru wa RITCO ntibyadukundiye, kuko terefone yiwe atabashije kuyifata kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.

Inyandikomvugo yo kumvika hagati ya Kagofero Jerome n’Ubuyobozi bw’ikigo RITCO

Kagofero Jerome arasaba ko Umukuru w’Igihugu yamurenganura nyuma yo kurenganwa n’abakozi ba RITCO (Photo: Koffito)

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.