Ambasade y’u Rwanda muri Uganda yinjiye mu kibazo cya Sandra Teta wahohotewe na Weasel

Ambasade y’u Rwanda muri Uganda, yatangaje ko iri gukurikirana ikibazo cya Sandra Teta, umaze iminsi atabarizwa n’abantu b’ingeri nyinshi ku mbuga nkoranyambaga ku bw’ihohoterwa bivugwa ko yakorewe n’umugabo we, Weasel.

Amafoto agaragaza Sandra Teta yarakubiswe agacika ibisebe mu maso, ku mavi no mu mugongo amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda.

Yateye abantu benshi uburakari, ndetse batangira gusaba ko uyu mubyeyi w’abana babiri atabarwa kuko ari gukorerwa iyicarubozo n’umugabo babyaranye, Weasel, usanzwe ari n’umuhanzi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Joseph Rutabana, yabwiye The NewTimes ko Ambasade iri gukurikirana ikibazo cya Sandra Teta.

Ati “Turi kubikurikirana. Ababyeyi be bari hano [muri Uganda] bavuganye nawe, kandi natwe twaramubonye turanavugana. Ibyo ni byo nababwira kugeza ubu.”

<

Abantu b’ingeri zitandukanye yaba mu Rwanda no muri Uganda bifashishije imbuga nkoranyambaga, bavuga ko bivugwa ko Weasel yakubise Sandra Teta babyaranye abana babiri.

Umuhanzikazi Cindy, yavuze ko niba koko Weasel yarakubise Sandra, ibyo yakoze bitaba ari ukuri kuko bidakwiriye ikiremwamuntu.

Daniella, umugore wa Jose Chameleone, mukuru wa Weasel amaze igihe avuga ko azakora ibishoboka byose Sandra Teta agatabarwa kuko amaze igihe ahohoterwa.

Uyu mugore yashyize ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa yandikiye Weasel amubwira ko akwiriye kureka gukomeza guhohotera Sandra Teta.

Ati “ Weasel ukwiriye guhagarika ibi bintu, ndagukunda kandi ntabwo nifuza ko uzajya ahantu habi. Ntabwo rirarenga ko wakwimakaza amahoro ukaba umugabo mwiza.”

Yashyize hanze ubutumwa bwe n’umugabo we, amusaba gukora ibishoboka byose ku buryo Sandra Teta yava mu menyo ya rubamba, akareka gukomeza guhohoterwa na Weasel.

Mu minsi ishize ni bwo hasohotse amafoto ya Teta Sandra amerewe nabi nyuma yo guhondagurwa na Weasel
Umugore wa Chameleone ni we washyize hanze aya mafoto agaragaza iyicarubozo Weasel yakoreye Teta Sandra
Ubwo Teta Sandra yerekanaga uko yahohotewe
Bivugwa ko mu Ukuboza 2021, Teta yahondaguwe bikomeye n’umugabo we
Teta Sandra afite ibisebe ku bice byinshi by’umubiri

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.