Rubavu: Habereye impanuka ikomeye 3 bahita bapfa, abakomeretse ntibaramenyekana

Mu karere ka Rubavu habereye impanuka ikomeye abaturage 3 bahita bitaba Imana mu gihe imibare y’abakomeretse itarabasha kumenyekana.

N’impanuka yabaye ku isaha zishyira saa yine na cumi n’itandatu zigitondo, mu murenge wa Gisenyi, AKagari ka Nengo ho mu mudugudu wa Nyabagobe ahazwi nko kwa Gacukiro usohoka umujyi wa Gisenyi.

N’impanuka yatewe n’ikamyo itwara ibikomoka kuri Peteroli yacitse feri ifite Purake RAC425U yamanukaga yerekeza mu mujyi wa Gisenyi, igonga imodoka yo mu bwoko bwa coasteur ya Kompani itwara abagenzi ya Virunga ifite Purake RAC758U yerekezaga i Kigali yose zerekeza mu mpanga y’umusozi, bamwe barapfa abandi barakomereka.

Tuyishime Jean Bosco, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi yahamije aya makuru y’impanuka.

Ati “Impanuka yabaye yari ikomeye kuko 3 bahise bitaba Imana mu gihe umubare w’abayikomerekeyemo utaramenyekana.”

<

Tiyishime akomeza avuga ko abakomeretse bahise bajyanwa mu Bitaro bya Gisenyi ngo bitabweho, anaboneraho kwihanganisha imiryango yaburiye ababo muri iyi mpanuka.

Aha hantu hazwi nko kwa Gacukiro ni hamwe mu hakunze kubera impanuka zinatwara ubuzima bwa benshi ari nayo mpamvu benshi mu baganiriye na Rwandanews24 ubwo yageraga ahabereye iyi mpanuka basabaga ko imirimo yo gukora umuhanda wa Rugerero-Rubavu-Byahi uzajya unyuzwamo amakamyo.

Imodoka yari itwaye abagenzi berekeza mu mujyi wa Kigali yangiritse ku buryo bukomeye (Photo: Koffito)
Ikamyo ya Rubis yacitse feri niyo yateje impanuka
Imbangukiragutabara z’Ibitaro bya Gisenyi nizo zarimo zitwara inkomere

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.