Rubavu: Amashirakinyoma kuri Gitifu wavuzweho guhohotera umuturage akamukura iryinyo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko bwinjiye mu kibazo cy’umuturage wagaragaye mu itangazamakuru avuga ko Nkurunziza Faustin, Umunyamabanga nshigwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze yamusabye ko baryamana akabyanga bikaza gutuma amuhohotera akamukura iryinyo, bugasanga ibyatangajwe n’uyu muturage ari ikinyoma cyambaye ubusa kandi nawe ko yaje kubisabira imbabazi akavuga ko yashutswe.

Kambogo Ildephonse, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu mu kiganiro yahaye Rwandanews24 yavuze ko ibyatangajwe na Uwimanimpaye Claudine ari ibinyoma kandi yabisabiye imbabazi.

Ati “Ibyo uriya mwana w’umukobwa yatangaje mu itangazamakuru yaje kutwemerera ko bitigeze bibaho (Gusabwa ko baryamana, gukubitwa agakurwamo iryinyo) ahubwo yashutswe kugira ngo aharabike ubuyobzi ndetse akaba yanabisabiye imbabazi mu maso ya Gitifu yabeshyeye ndetse n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye.”

Kambogo akomeza avuga ko nyuma yo gukurikirana iki kibazo basanze harimo abantu bagomba gukurikiranwa n’Ubutabera kubera uruhare bagize muri iki kibazo mu kugumura abaturage.

Nkurunziza Faustin, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanzenze nawe yateye utwatsi ibyo ashinjwa na Uwimanimpaye Claudine uvuga ko yamukubise akamukura iryinyo, agakomeza avuga ko byaturutse ku gatsiko gakoresha bamwe mu baturage badasanzwe bitwara neza mu kwangisha abaturage Ubuyobozi buriho.

Nkurunziza Faustin, mu butumwa bugufi yahaye Rwandanews24 bugira buti “Amakuru yo gukubita tukanakuramo iryinyo ntayo nzi kuko ntanibyigeze bibaho, ibyatangajwe n’ibinyoma bigamije kunsebya no kwangisha abaturage ubuyobozi, umugambi wo kunsebya binyuze mu bitangazamakuru wapanzwe n’agatsiko kagambiriye kunsebya no gushuka abaturage bakabakoresha bahimba ibinyoma, iki kikaba ari ikibazo cyanagejejwe ku nzego zibifitiye ububasha zikaba zirimo kubikurikirana, kugira ngo abihishe inyuma y’uyu mugambi mubisha bazabiryozwe kuko batari hejuru y’amategeko.”

Uwimanimpaye Claudine, uvugwaho gukoreshwa ngo aharabike izina rya Nkurunziza Faustin kuwa 29 Nyakanga 2022 yari aherutse gutangariza Rwandanews24 ko uyu Gitifu yamusabye ko baryamana akamuhakanira akaba ari nabyo byabaye imbarutso yo ku mukubita no kumukura iryinyo bivugwa ko ari irya zahabu nubwo atazi amafaranga ryaguzwe.

Ati “Gitifu yarambwiye ngo turyamane ndabyanga arambwira ngo uzambona, nyuma nibwo yaje aho nkorera aramfata anyuzamo umutego, ankubita inshyi mvamo iryinyo, yahise asaba ko banjyana ko banyana mu kigo kijyanwamo inzererezi (Transit center ya Kanzenze) ngezeyo baranyogosha, nyuma nibwo naje kujyanwa kwa muganga kuko nari meze nabi banagera ubwo bahamagaza ambulance injyana mu bitaro, nkaba nsaba ko nagurirwa iryinyo ryanjye ryavuyemo.”

Uwimanimpaye abajijwe n’umunyamakuru agaciro k’iryinyo rya zahabu bivugwa ko yari yambaye yasubije umunyamakuru ko atazi agaciro karyo kuko yariguriwe na nyina umubyara.

Uwimanimpaye avuga ko amafaranga arenga ibihumbi 125,000 Frw yabuze ubwo bamuvanaga muri comptoir nayo akaba asaba ko yayasubizwa.

Kuri uyu wa 01 Kanama 2022 twagerageje guhamagara terefone yiwe ngo tumubaze uko byamugendekeye kugira ngo aharabike Umuyobozi w’umurenge ntibyadukundira, gusa amakuru atizewe yatugeragaho nuko yari muri RIB arimo kubazwa.

Bamwe mu babonye kuri Uwimanimpaye ku munsi avuga ko yahohoteweho babivugaho iki?

Synese Birori, Umukozi w’Akarere ka Rubavu wari mu butumwa bw’akazi mu murenge wa Kanzenze akaba ari numwe mubakiriye Uwimanimpaye Claudine bakanaganira nyuma yuko ajyanywe muri Transite center, agahamya ko uyu mukobwa yababwiye ko atigeze akubitwa agatungurwa nibyavuzwe nyuma by’uko yakuwemo iryinyo, akabifata nko guharabika ubuyobozi.

Ati “Ntabwo twari turi muri ubwo bugenzuzi, ariko twari kumwe na Polisi, Dasso dusanga uwo mukobwa bamuzanye kuri Transit center nk’umuntu utujuje imyaka ukora mu kabari kandi akaba yari yanze gutanga ibyangombwa, umukobwa bamuzaniye fotokopi y’indangamuntu dusanga imyaka afite 20, muri ako kanya hahise haza abakobwa bakorana nawe bari kumubwira ngo ntasohoke kuko bamubwiraga ko bahamagaye RIB twebwe tubura impamvu bayihamagaye, twamubajije nimba yakubiswe avuga ko atakubiswe, tumubajije impamvu yasuzuguye umuyobozi avuga ko Atari azi ko ari umuyobozi w’umurenge.”

Birori akomeza avuga ko umukobwa atigeze ababwira ko yakuwemo iryinyo kuko yatashye nta kibazo afite, ibyabaye nyuma agasanga ari ugusebya umuyobozi agasaba ko uwihishe inyuma y’ibi byose yabiryozwa.

Amakuru agera kuri Rwandanews24 avuga ko ibyabaye kuri Nkurunziza Faustin, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze ari imitego yatezwe n’umwe mu bakozi bamwungirije kandi kugeza kuri uyu munsi akaba ari umwe mu bari gukurikiranwa n’inzego zibifitiye ububasha kugira ngo abiryozwe, dore ko uyu mukozi yiyemerera uruhare rwe muri iki kibazo.

Andi makuru agera kuri Rwandanew24 avuga ko uyu mukozi wo mu murenge wa Kanzenze ukekwaho gushuka abaturage ngo basebye Gitifu asanzwe ari umukozi ushinzwe Ubutegetsi n’imari (DAF) kandi akaba atari ubwa mbere agaragayeho amakosa nk’aya hakaba hari bamwe mu bibaza impamvu ubuyobozi butaramuryoza aya makosa yo guhoza umuyobozi we ku nkeke.

Uwimanimpaye Claudine, iryinyo yavugaga ko yakuwe ryavuyemo akiri umwana nk’uko amakuru agera kuri Rwandanews24 abivuga (Photo: Koffito)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *