Guhuza amarangamutima y’ababyeyi n’amakosa y’abana bizatuma uburenganzira bwabo butabangamirwa

Abaharanira uburenganzira bw’abana bavuga ko abana batabuhawe ahubwo babuvukana; bitandukanye n’uko hirya no hino hakunze kumvikana ababyeyi bavuga ko uburenganzira abana bahawe bwatumye babasuzugura bakaba batacyubaha ababyeyi, bikaba byarabaye intandaro y’uburere bucye kuko umubyeyi asigaye ahana Umwana agakurikiranwa n’amategeko n’uko ababyeyi bo mu karere ka Huye baganiriye na Rwandanews24 babivuga.

Nyiraminani ni umubyeyi w’abana 3. Avuga ko abona uburenganzira bw’abana bwatumye abana bagira amategeko igikangisho kuruta guhabwa impanuro n’ababyeyi babo. Ati: “Mfite Umwana mukuru w’imyaka 15 uw’imyaka 10 n’umuto ufite imyaka 3. Aba bana bakuru ari njyewe ari na Se ntawavuga ngo aramukebura kubera ikosa runaka yakoze. Iyo umuntu avuze bahita bavuga ko bagiye kujya kuturega kuri RIB ko twabahohoteye. Babaye ibyigenge ngo bafite uburenganzira bubibemerera.”

Undi mubyeyi utuye mu Murenge wa Huye nawe avuga ko afite Umwana w’imyaka 16 wamunaniye kuburyo kuba ari ababyeyi be ntacyo bivuze kuri we.

Ati: “Icyitwa uburenganzira bw’abana cyatumye abana baba indakoreka. Umwana yanze ishuri kandi yigaga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza, ariko yarivuyemo aravuga ngo ni uburenganzira bwe guhitamo ikintu yumva ashaka kandi yiyumvamo. Ubu yirirwa azerera, twagerageje no kubwira ubuyobozi mu nzego z’ibanze ngo baramukangare wenda asubire mu ishi ariko yaranze ahubwo ugerageje kumuvuga amubwira ko amurega ko yamuhohoteye.”

Abaharanira uburenganzira bw’abana bo bavuga ko bamwe mu babyeyi n’abana bumvise nabi kuba abana barasobanukiwe uburenganzira bwabo, kuko ntibabuhawe ahubwo barabuvukana.

Mu gusubiza ibyibazwa n’ababyeyi batandukanye ko uburenganzira bw’abana bwatumye batakaza uburere, Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’Impuzamiryango y’uburenganzira bwa muntu Bwana Murwanashyaka Evariste, avuga ko ababyeyi bagomba kumenya ko abana bavukana uburenganzira nta tegeko cyangwa ibwirizwa ririho ribubaha.

Ati: “Icyo bamwe mu babyeyi batarageraho ni uguhuza amarangamutima yabo n’amakosa abana bakora bitewe n’ikigero abana barimo. Niba Umwana w’imyaka 3 amenye telemusi bamubikiramo igikoma cyangwa igikombe banyweramo, umubyeyi ntagomba kumukubita yihanukiriye bitewe n’igiciro cy’amafaranga agurwa telemusi cyangwa igikombe Umwana yamennye. Ahubwo agomba kureba niba uwo mwana ubwenge bwe bufite ubushobozi bwo gutekereza ko icyo yamennye gihenze cyangwa niba azi gushyira mu gaciro ko ari igikoresho cy’ingenzi. Niyompamvu umwana aba agomba kugira umuntu umurera kugirango atagira ibyo yangiza.”

Akomeza avuga ko igihe umubyeyi ahannye Umwana yihanukiriye, biba ari uguhutaza uburenganzira bwe ahubwo umurera agomba kumucunga kuko uretse no kwangiza nawe ashobora gukinisha ibishyira ubuzima bwe mu kaga nko gukora mu muriro akaba yashya, gucomeka ibikoresho by’amashanyarazi n’ibindi Umwana yakoraho akaba yanahasiga ubuzima.

Ni ngombwa ko ababyeyi bajya bahuza amarangamutima yabo n’amakosa abana bakora bitewe n’ikigero barimo bakabona gufata icyemezo cyo kubahana, ariko batihanukiriye.

Nk’uko bikubiye mu Itangazo Mpuzamahanga ry’uburenganzira bwa muntu ryashyizwe ahagaragara n’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, mu ndimi z’amahanga witwa Organization High Commission of Human Rights (OHCHR) mu mwaka w’1948, rivuga ko umuntu uburenganzira abuvukana atabusaba cyangwa ngo abe ari impuhwe agirirwa.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Translate »