Ndaribumbye Vincent, usanzwe ari Vice- President w’ikipe ya Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu arashinjwa guhombya Koperative y’abacuruzi b’inkoko asanzwe abereye umuyobozi.
Abanyamuryango ba Koperative TUBUMWE y’abacuruzi b’inkoko mu karere ka Rubavu barashinja Komite nyobozi ya Koperative yabo iyobowe na Ndaribumbye kubahombya, bakaba aho kugira ngo batere imbere ahubwo babayeho nabi, bagasaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kwinjira mu bibazo biri muri iyi koperative kuko harimo ibyaha byinshi bagenza.
Ubwo abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA bamurikiraga abanyamuryango b’iyi koperative ibyavuye mu bugenzuzi bayikoreyemo, bagaragaje ko habayemo igihombo ndetse Raporo yabo yanenze ubusumbane bw’imigabane shingiro by’abanyamuryango.
Mahoro Odette, Umunyamuryango w’iyi Koperative avuga ko batashimishijwe n’imibare RCA yagaragaje y’amafaranga bavuga ko Koperative yahombejwe kuko ayaharagajwe ari make ugereranijwe nayo baziko yaburiwe irengero.
Ati “Ntabwo bidushimishije na gato, bitewe nuko imibare baduhaye itandukanye nibyo tuzi, amafaranga yacu yarariwe kuko abakongomani twarakoranaga kuva na mbere ntabwo bigeze batwambura ariko kugeza nubu batubwira ko hari amadeni badufitiye, twatanze miliyoni 29 n’ibihumbi 600 ariko ubu nta na make ahari.”
Akomeza asaba Leta ko barenganurwa kuko bijejwe ko bagiye kunguka bafata inguzanyo muma banki none bageze aho abana babo bimwa indangamanota kubera kutishyurirwa.

Akomeza avuga ko mubyabateje ibihombo harimo imodoka yari itwaye inkoko za Perezida, yakora impanuka ikabona kwitirirwa ko inkoko zari iza koperative.
Kavutse Andre, nawe yungamo akavuga ko ibyo RCA yakabaye igenderaho umuyobozi wa Koperative yabirigisije bigatuma hagaragara amafaranga make agasaba ko RIB yakurikirana amafaranga akagaruzwa.
Ati “Iyi raporo ya RCA ntabwo ariyo nari ntegereje, ariko nabo sibo kuko ibyo bagombaga kugenderaho komite nyobozi yarabyibye irabijugunya babokeje igitutu bazana ibindi by’ibihimbano byanditse mu dukayi twa musana, twatunguwe no kubona bazanye ibitabo bishya kandi ibindi byari bishaje.”

Akomeza avuga ko igenzura ryagaragaje igihombo gike kuko ibitabo byajyanywe n’umuyobozi wa koperative asaba ubugenzacyaha kuza gucukumbura inyerezwa ry’umutungo wabo.
Ndaribumbye Vincent, Umuyobozi wa Koperative Tubumwe ahakana ibyo ashinjwa byo guhombywa koperative nkaba akavuga ko bakoze mu bihe bibi bya Covid-19 aho batabashaga kwambuka umupaka bigatuma bamburwa bakanahabwa amafaranga make.
Ati “Twebwe twacuruje muri Covid-19 kandi abo twohererezaga ibicuruzwa (Inkoko) ntabwo twabonaga uko tubikurikirana, ntitwamenyaga nimba byagezeyo cyangwa nimba bitagezeyo byose, abo twohererezaga nibo batubereye inkundamugayo bakajya batwishyura nabi ndetse hari amafaranga badukase bitewe n’uburangare bwabaye kubera tutambukaga ariko byemejewe ko bagomba kuyashaka bakayishyura.”
Ku birebana n’ibitabo byaburiwe irengero avuga ko byatewe n’icyuho kuko bakoraga nk’itsinda mbere naho babereye koperative nta mahugurwa bahawe n’ubumenyi buke mubyo gucunga amakoperative.
“Iyo umuntu yaguye mu bihombo ashaka uko abikwepa, niba harabayeho igihombo tugomba kwemera ko cyabaye kuvuga ngo ibitabo byaribwe twagaragaje ibishyashya nibyo, kuko kuva muri 2011 twakoraga nk’itsinda muri 2020 nibwo twabaye koperative icyo cyuho cyatumye duhita dutangira gukora nta mahugurwa nta bumenyi niho igihombo cyaturutse.”
Yashoje ahakana iby’imodoka yakoze impanuka inkoko zirimo zigapfa akazita iza koperative avuga ko n’ubusanzwe yari asanzwe ajyana inkoko za koperative zikunguka atumva ukuntu izahombye arizo bamwegekaho.
Ndaribumbye wemera ko Koperative yaguye mu gihombo avuga ko we nabo bafatanyije kuyobora bemera kwishyura iki gihombo, bahereye kubyo ubugenzuzi bwa RCA bwagaragaje.
Ubwo inteko rusange yari isojwe abanyamuryango ba Koperative bamaze kumurikirwa ibyavuye mu bugenzuzi bwa RCA abakozi bayo ntibemeye kuvugisha itangazamakuru kuko uwari uyoboye itsinda yahise yicara mu modoka akabwira abanyamakuru ngo araje abavugishe bagahita batsa imodoka bakigendera.




One thought on “Rubavu: Umuyobozi muri Etincelles FC arashinjwa guhombya Koperative z’abacuruzi b’inkoko”