Rubavu: Abasaga 50 bahuguwe gusana imihanda bakoresheje tekiniki y’Ubuyapani

Abaturage 50 bo mu karere ka Rubavu mu mirenge ya Kanzenze na Kanama basoje amahugurwa bamazemo iminsi yerekeraye no gusana imihanda y’ibitaka yangiritse bakoresheje tekini ya Do-Nou (Gukoresha itaka mu mifuka) yo mu gihugu cy’Ubuyapani.

Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa 29 Nyakanga 2022, akaba yatanzwe n’Umuryango mpuzamahanga w’Abayapani Core Rwanda (Community Road Empowerement.)

Abahuguwe ibyo gusana imihanda bigishijwe Tekiniki Do-Nou yo mu ijambo ry’ikiyapani bisobanura (Gukoresha itaka mu mifuka) mu rurimi rw’ikinyarwanda. Aho bafata itaka bakarishyira mu mifuka yabugenewe ubundi bakarenzaho itaka bagatsindagira.

Abahuguwe ni igitsina gabo 36 n’igitsina gore 14, bavuga ko ubumenyi bahawe muri aya mahugurwa y’iminsi 10 ari umugisha bagiriwe.

Uwineza Phoibe wasoje aya mahugurwa ari nawe ufite amanota ya mbere mu izina rya bagenzi be yagize ati “Kuba twarahuguwe ku gutunganya imihanda dukoresheje tekiniki ya Do-Nou Technology n’umugisha twagiriwe  kuko n’uburyo bwiza kandi budasaba amafaranga menshi kugira ngo umuhanda usanzwe ube nyabagendwa.”

<

Uwineza akomeza ashimira ubuyobozi bw’igihugu bwabatekerejeho bakaba barahawe akazi, agakomeza asaba ko aya mahugurwa yazagezwa no mu yindi mirenge y’aka karere.

Nkundizana Francois Xavier, Umukozi wa Core Rwanda yatanze aya mahugurwa avuga ko mu mahugurwa batanze batagarukiye ku kwigisha gusana imihanda kuko banishije kurengera ibidukikije mu buryo kurinda kuba umuhanda wasanzwe wakwangirika vuba.

Ati “Mu masomo twatanze twagarutse no ku masomo yo kurengera ibidukikije bijyana n’amasomo y’ibyo gusana imihanda, kandi abahuguwe tuzakomeza kubakurikirana kugira ngo n’abatuye indi mirenge nabo bazabashe kugezwaho ubumenyi nkubwo bagenzi babo babonye aho tuzgenda dufata bamwe mu batuye mu mirenge isigaye nabo bagahugurwa nk’uko twabyemereye umuyobozi w’akarere.

Nkundizana Francois Xavier, Umukozi wa Core Rwanda yatanze aya mahugurwa (Photo: Koffito)

Nkundizana akomeza avuga ko impamvu tekiniki ya Do-Nou ikenewe cyane muri aka karere k’imisozi ari uko inibanda cyane ku kurengera ibidukikije ku buryo umuhanda usanwa ariko n’inkengero zawo zikabungwabungwa.

Kambogo Ildephonse, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko iyi tekiniki yo gusana imihandaizabafasha byinshi, kuko hari ibice byagorwaga no kugeza umusaruro w’ibikomoka kuhinzi n’ubworozi ku isoko.

Ati “Dusanzwe dufite imihanda mu mirenge y’icyaro yifashishwa mu kugeza umusaruro w’abahinzi ku isoko, kuko imihanda iba yarangiritse ku buryo imodoka zitanyuramo, cyangwa amazi yarayangirije kuko abayikoze batazi kuyayobora. Kuba tubonye aba bahanga mubyo gusana imihanda bakoresheje tekiniki ya Do-Nou bazadufasha cyane dore ko gusana imihanda bitazigera bihagarara.”

Kambogo akomeza avuga ko imihanda myinshi yagiye yangirika ari ibahanda iba yarakozwe na VUP, kandi akomeza yifuza ko iyi tekiniki yakwihutishwa ikagera no mu yindi mirenge.

Akarere ka Rubavu ni kamwe mu dukungahaye ku musaruro w’ibirayi n’imboga ariko abahinzi bakagorwa cyane no ku bigeza ku isoko, dore ko hari abamaze imyaka batakambira ubuyobozi bw’akarere basaba gutunganyirizwa imihanda ngo babashe kugeza umusaruro wabo ku isoko.

Akarere ka Rubavu kagenewe inkunga kandi y’ibikoresho byifashishwa mu gusana imihanda hakoreshejwe tekiniki ya Do-Nou bifite agaciro ka Miliyoni 5 Frw.

Abahanga mubyo gusana imihanda bavuga ko iyi tekiniki ya Do-Nou aho yakoreshejwe umuhanda uba ufite uburame bw’imyaka 5 nta kintu kirongera uwusanwaho.

Akarere kagenewe ibikoresho byifashishwa mu gusana imihanda hakoreshejwe tekiniki ya Do-Nou yo mu gihugu cy’Ubuyapani (Photo: Koffito)
Umuhanda bakoreyeho isuzuma ufite metero 200 (Photo: Koffito)
Abahuguwe mu bagize amanota ya mbere higanjemo abagore bahawe Seritifika zihamya neza ko amasomo bayazingatiye, nabo bakaba bahamya ko bazagira uruhare mu gusana imihanda yo mu karere ka Rubavu (Photo: Koffito)
Umukozi wa Core Rwanda arimo ashimira Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ku bwubufatanye kugira ngo aya mahugurwa batanze agene neza (Photo: Koffito)
Abahuguwe bahawe Seritifika

3 thoughts on “Rubavu: Abasaga 50 bahuguwe gusana imihanda bakoresheje tekiniki y’Ubuyapani

  1. Nibyiza cyane, abahuguwe bazagira uruhare mu kubaka no gusana imihanda mu buryo burambye , cyane cyane imihanda y’igitaka ifasha abaturage kugeza umusaruro wabo ku masoko kndi ikoroshya imigenderanire no kwihutisha iterambere,
    Murakoze

  2. Turasaba ubuvugizi kugirango imirenge yose y’igihugu ibashe gukoresha iyi technology ya DO-NOU kuko aringenzi irahendutse,itanga akazi, byoroshye kuyimenya….. Kandi umuhanda wakozwe uramba igihe kinini kuko uramba hagati y’imyaka 5 kugeza ku myaka 10
    Nyamasheke,nyamagabe RUBAVU dufite imihanda yangizwa cyane n’amazi hakoreshejwe iyo technology ya DO-NOU byaba akarusho
    Murakoze

  3. Ni ngenzi cyane iyitekinologi kuko ihendutse izafasha akarere nabaturage muri rusange kwisanira imihanda yagiye yangirika muburyo bworoshye kuko hifashishwa ibiloresho biboneka hose muburyo buciriritse.

    Byaba byiza iyi tekinologi yigishijwe nabandi bose mu turere twose tugize Igihu cyacu.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.