Minsiteri y’Ubucuruzi n’inganda yahawe Umuyobozi mushya

Mu itangazo rishyizweho umukono na Minisitiri w’intebe Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome agizwe minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, aho asimbuye Habyarima Beata.

Abazi Dr. Ngabitsinze bamuzi nk’umugabo w’umuhanga kandi w’umunyakuri mubyo akora byose, ndetse akaba atazwiho kurya indimi.

Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu by’ubukungu mu buhinzi, impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya kaminuza mu bukungu.

Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome mu kwezi k’Ukwakira 2018, yayoboye Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC), ubwo yasimburaga umugabo wamenyekanye cyane, ari we Nkusi Juvenal, wayoboye iyo Komisiyo imyaka irenga umunani.

Mu mwaka umwe yamaze mu Nteko, Dr. Ngabitsinze n’abo bafatanyaga kuyobora PAC (biganjemo abagore) bagerageje gukuba hafi kabiri ibyakozwe na komite yababanjirije.

<

Muri PAC, muri uwo mwaka Dr. Ngabitsinze yatitije abayobozi mu nzego za Leta harimo Abaminisitiri n’Abayobozi bakuru mu bigo bya Leta.

Abayobozi bagiye bananirwa gutanga ibisobanuro bikwiye n’abagaragaje ikinyabupfura gike bagiye babihanirwa.

Urugero, muri Nzeri 2019, abayobozi babiri mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi (REB), basohowe mu Nteko, bazira kubeshya ubwo bari batumijwe na PAC ngo batange ibisobanuro.

Prof. Ngabitsinze jean Chrysostome, yagizwe Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Ku buyobozi bwe muri PAC, iyo yabaga yahamagaje abayobozi ngo batange ibisobanuro, Umushinjacyaha yabaga ahari buri gihe (Photo: Rwandanews24)

Ibi byatumye hari bamwe mu bayobozi mu turere bagiye bitaba PAC bakananirwa gutanga ibisobanuro ku buryo bakoresheje umutungo wa Leta, Inteko igasaba inzego zibishinzwe kubafatira ibihano by’akazi, ndetse hari bamwe byatumye begura ku mirimo yabo.

Ibi kandi byabanjirijwe n’inkubiri y’abayobozi b’uturere ndetse n’abandi bayobozi bagiye begura ku nshingano zabo, abandi bagiye bagezwa mu butabera, kugeza ubwo Dr. Ngabitsinze yagirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, kuwa 09 Werurwe 2020 ari nazo nshingano avanweho kuri uyu wa 30 Nyakanga 2022 agirwa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda.

Nyuma yo guhabwa inshingano zo kuba umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Ngabitsinze yakunze kumvikana avuga ko gukorera umuturage aribyo bimuraje inshinga kandi gukorera Igihugu bikimirizwa imbere.

Dr. Ngabitsinze wagizwe Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda aherutse gutangariza Rwandanews24 ko Igihugu kirajwe inshinga no gushaka amasoko y’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, aya masoko agashakwa mu bihugu by’ibituranyi, kandi ko Igihugu kirimo kugerageza gukora ibishoboka ngo igiciro cy’inyongeramusaruro n’amafumbire biva mu bihugu by’amahanga byagera ku muhinzi bitamuhenze.

Ikindi yatangarije Itangazamakuru rya Rwandanews24 nuko umusaruro ubikomokaho wakwifashijwa mu guteza imbere ibikorerwa iwacu mu kwishakamo ibisubizo.

Dr. Ngabitsinze mbere y’uko aba umudepite yabaye Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ndetse aba n’umuyobozi w’ishami ry’Ubushabitsi bushingiye ku buhinzi n’ubworozi (HoD of Agribusiness&Rural Development), nyuma y’izi nshingano yagizwe umuyobozi mukuru wa NAEB.

Itangazo rivuye mu biro bya Minisitiri w’intebe

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.