Huye: Abahinzi b’umuceri barishimira igiciro bahawe n’ubwo kitarangana n’imvune bahura nazo

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Kumusizi mu Murenge wa Huye bavuga ko bishimira ko igiciro cy’umuceri cyahawe umuhinzi ku mwero w’igihembwe cya B 2022 cyabashimishije kuko cyavuye ku mafaranga magana 330frw ku kilo (1kg) ubu bakaba barahawe amafaranga magana 400frw ku kilo (1kg), ariko ngo ntibiragera ku rwego rw’imvune bahura na zo nk’uko babibwiye Rwandanews24.

Abahinzi bo mu gishanga cya Kumusizi bavuga ko nyuma y’igihe kirekire bahabwa igiciro kiri hasi ugereranyije n’uko ibiciro ku isoko bihagaze, ubu akanyamuneza ni kose kuko kiyongereyeho amafaranga 70frw.

Uwimana Narcisse ni umuhinzi w’umuceri. Aganira na Rwandanews24 yagize ati: “Mu myaka isaga 15 mpinga umuceri muri iki gishanga, ni ubwambere umuhinzi agiye kwishyurwa amafaranga 400frw ku kilo. Aho icyorezo cya coronavirusi gitereye ibiciro ku isoko byarazamutse, ariko umuhinzi akomeza guhabwa igiciro cyariho mbere. Ubu biduhaye icyizere kuko natwe twatekerejweho.”

Umuhinzi w’umuceri Uwimana Narcisse abwira umunyamakuru imvune bahura nazo mu buhinzi bwabo ko zidahuye n’igiciro bagurirwaho (Foto: Annonciata Byukusenge)

Akomeza avuga ko bagurirwaga ku mafaranga 300frw, ariko bajya kuwuhaha ku isoko bakawugura amafaranga 1100frw ku kilo (kg) bigatuma umuturage akomeza guhomba ntagere no ku iterambere yifuza.

Niyonsaba nawe ni umuhinzi w’umuceri. Ati: “Abahinzi bato nitwe dusigara inyuma kuko igiciro fatizo cy’umusaruro wacu kiba kiri hasi kandi tukabihaha ku isoko duhenzwe. Urabona umuceri batuguriraga kuri 300frw/kg, ku isoko tukawugura 1100frw/kg; ubwo uwo ni umunyarwanda uciriritse kuko hari n’uwo numvise ugura 1700frw/kg.”

Akomeza avuga ko bishimiye igiciro cy’umusaruro bahawe ku mwero w’igihembwe cya B 2022, ariko hakwiriye no kurebwa ku mvune umuhinzi agira n’ibyo aba yashoye mu buhinzi n’ibiciro by’ibikoresho n’ifumbire nabyo bikagabanywa.

Umuhinzi w’umuceri arimo guhumbika imbuto (Foto; Annonciata Byukusenge)

Imbogamizi z’abahinzi b’umuceri

Zimawe mu mbogamizi abahinzi bo mu gishanga cya Kumusizi bavuga kibagoye ni ifumbire ihenze, ibikoresho byifashishwa mu buhinzi bwabo n’ubwishingizi bw’imyaka nabwo ngo bwarazamutse.

Ku isonga aba bahinzi bavuga ko igiciro cy’ifumbiro cyikubye inshuro zirenga 2 kuko mbere ya covid19 ikilo cyaguraga amafaranga 350frws/kg none ubu ikaba igeze ku mafaranga 830frws.

Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye na Karamage Canisius, umuhinzi w’umuceri mu gishanga cya Kumusizi akaba n’Umuyobozi wa Koperative y’abahinzi b’umuceri muri iki gishanga yitwa Jyambere Muhinzi wa Huye, avuga ko bishimira igiciro cy’amafaranga 400frw/kg bahawe ku mwero w’igihembwe cya B 2022 ariko imbogamizi n’imvune bafite mu buhinzi bwabo zikiremereye.

Karamage Canisius avuga ko ibiciro by’ifumbire bihanitse bituma bamwe mu bahinzi bo muri iki gishanga cya Kumusizi batabasha kuyigondera ntibabone umusaruro uhagije (Foto: Annonciata Byukusenge)

Ati: “Ifumbire irahenze cyane kandi umuhinzi ntiyabona umusaruro uhagije atafumbiye umurima we. Ubu ifumbire yitwa NPK iragura amafaranga 830frw/kg naho iyitwa ILE iragura 780frw/kg kandi ntiwakoresha ubwoko bumwe, bisaba kuzivanga. Amafaranga umuhinzi agurirwaho umusaruro aracyari macye kandi ibiciro by’ibyifashishwa mu buhinzi bizamuka buri gihe.”

Akomeza avuga ko umuhinzi ufite ubutaka bungana na ari 5 (a5) akoresha ifumbire ya NPK ingana n’ibilo 10 (10kg) n’ibilo 5 by’ifumbire ya ILE (5kg). amafaranga agurwa ifumbire yo kuri ubu buso hakiyongeraho ibikoresho nabyo byahenze, ngo umuhinzi ahita agwa mu gihombo.

Ati: “Inzego zifite mu nshingano ubuhinzi zikwiriye kudufasha kubona ibikoresho bitworoheye cyangwa ibiciro byabyo bikagabanywa. Ubu isuka iragura amafaranga 3500frw n’umuhini wayo wa 500frw, ikaba ivuye ku 1500frw; nanjoro yo kwahira umuceri igihe bawusarura ubu iragura amafaranga 1200frw, ivuye kuri 500frw; imbuto y’umuceri iragura amafaranga 1020frw/kg ivuye kuri 400frw; ubwishingizi bw’umuceri babwiwe ko ubu bazishyura 1300frw buvuye ku 1025frw; Rozwari yaguraga amafaranga hagati y’ibihumbi 2000frw na 2500frw, ubu iragura amafaranga ibihumbi 5000frw.”

Izamuka ry’ibiciro by’ibi bikoresho rigira uruhare mu idindira ry’iterambere ry’umuhinzi kuko iyo yishyuye ibi byose akongeraho n’igiciro cy’umubyizi w’umuhinzi ngo usanga umuhinzi atahiye guhingisha nta yindi nyungu kuko n’umuceri aba yejeje ahabwa 25% by’uwo yejeje.

Igishanga cya Kumusizi, igice gihingwamo umuceri (Foto: Byukusenge Annonciata)

Icyo RAB ivuga ku ifumbire ihenze

Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye n’umukozi ushinzwe itangazamakuru mu Kigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB) Bwana Hirwa Audece, avuga ko RAB ifite mu nshingani inyongeramusaruro y’ubuhinzi n’ubworozi, ariko ibijyanye n’ibiciro ibifatanya n’izindi nzego zifite mu nshingano ishyirwaho ry’ibiciro.

Ati: “Inyongeramusaruro ni ingenzi mu buhinzi, ariko igihe bigaragaye ko abahinzi bavuga ko igiciro cyayo kiri hejuru, icyo gihe begera inzego zishinzwe ubuhinzi mu turere twabo ababishinzwe bagakorana na sitasiyo z’ubuhinzi n’ubworozi zibegereye kugirango harebwe niba ibiciro bihenze ari umwihariko w’akarere runaka bagafashwa binyuze kuri ba rwiyemezamirimo bacuruza inyongeramusaruro. Nka RAB turagira inama abo bahinzi kwegera abashinzwe ubuhinzi aho batuye bakabafasha guhitamo ifumbire idahenze kuko nazo zirahari.”

Mu karere ka Huye habarizwa Koperative 15 z’abahinzi b’umuceri zirimo n’iya Jyambere Muhinzi wa Huye ikorera mu gishanga cya Kumusizi giherereye mu Murenge wa Huye, Akagali ka Rukira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *