Akarere ka Rubavu ni kamwe muri duke twunganira umujyi wa Kigali, ariko kakaba gasa nk’aho kasigaye inyuma mu myubakire kuko yaba abagatuye n’abakagana bagenda bavuga ko kuvugurura bikiri inyuma bagereranyije n’utundi turere nka Musanze na Muhanga dusa nk’aho turi ku muvuduko wo hejuru.
Ikibazo cyo kuba aka karere mu myubakire karimo kugenda gasigara inyuma bijyana no kuba igishushanyo mbonera (Master Plan) cy’aka karere cyaratinze gukorwa na Rwanda Housing Authority bijyanye n’imiterere y’aka karere gaherutse kwibasirwa n’imitingito.
Akarere ka Rubavu si agafu k’imvugwarimwe iyo ushatse kuvuga ku bushabitsi bujyanye n’amahoteri n’imyidagaduro, kuko ari akarere abagatuye bamaze kwigaragaza nk’abakunda ibirori, aho amafaranga basarura mu myaka baba bejeje n’ubworozi iyo igihe cya wikendi kigeze ubasanga bageretse akaguru ku kandi barimo kumva amahumbezi yo ku kiyaga cya Kivu.
Umushinga wa Hoteli y’inyenyeri 5 igiye kubakwa I Rubavu
Wilderness eco-resort, Hoteri y’inyenyeri 5 igiye kubakwa mu murenge wa Nyamyumba izaba ifite umwihariko wo gukoresha amashyuza.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu mu kiganiro cyihariye na Rwandanews24 buvuga ko mu minsi mike mu murenge wa Nyamyumba hazuzura hoteli y’akataraboneka.
Kambogo Ildephonse, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yagize ati “Mu cyumweru gisoza ukwezi kwa Nyakanga 2022 hateganyijwe inama n’abashoramari bazubaka iyi Hoteli, kadi imirimo yo kubaka iyi hoteli ikazahita itangira mu minsi ya vuba, akaba ari amahirwe ku batuye Rubavu kuko abenshi bazabasha kubonamo akazi. Ikaba ari hoteli izaba ifite umwihariko wo kwifashisha amashyuza mu byumba, ibyo gushyusha amazi abantu bakaraba kuri bo izaba ari amateka.”
Umuyobozi w’Akarere akomeza avuga ko bakomeje kuganira n’abashoramari baza gushora imari mu bukerarugendo, kuko bifuza gutangiza ubukerarugendo ku musozi wa Muhungwe, umusozi wa Rubavu n’ibere rya Bigogwe ndetse no kubyaza umusaruro umwaro w’ikiyaga cya Kivu ikaba ari imishinga biteze ko yatangira mu minsi ya vuba, kuko imishinga imwe inyigo zarangiye hasigaye abashoramari.
Kambogo Ildephonse avuga ko yifuza kubona akarere ka Rubavu kunganira gahunda y’Igihugu ya Visit Rwanda mu bijyanye n’ibyanya byo kwishimisha mu miziki n’ibirori bitandukanye, siporo kugira ngo akarere kagaragazwe mu rwego mpuzamahanga nk’ahantu nyaburanga.

- Imishinga ishingiye ku buhinzi n’ubworozi
Akarere ka Rubavu ni kamwe mu tugize ikigega cy’Igihugu mu musaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, uretse no kuba umusaruro ubikomokaho woherezwa I Kigali no mu turere bihana imbibi uyu musaruro kandi woherezwa mu bihugu by’abaturanyi.
Kambogo yagize ati “Kuba akarere gafite ubutaka bwera bidufasha kuba ibyo duhinga nibyo tworora tubicuruza mu bihugu by’abaturanyi, ibi bikaba bibasha kugerwaho kubera ko abaturage bahinga bakanasagurira amasoko tukaba natwe tugiye kubashyiriraho ubuhunikiro bw’imyaka no kubona aho batuburira imbuto, tukaba dukeneye ko ngera umusaruro w’amata kuko mu gihugu cy’abaturanyi dufiteyo isoko rinini.”
Kamobogo akomeza avuga ko mu mishinga yo kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi akarere gafite hari gushakwa umufatanyabikorwa wo kubaka inzu ikonjesha (Cold room) ku mupaka mu buryo bwo kubika neza ibicuruzwa byangirika birimo imboga kugira ngo abaturage batabashije gucuruza ibihingwa byabo ku munsi umwe kandi ntibyangirike.
Mu mishinga yo kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi mu karere ka Rubavu haciwe amaterasi y’indinganire mu mirenge ya Kanama na Nyundo binyuze mu mushinga wo kubungabunga icyogogo cya Sebeya, ukaba ari umushinga wahaye abaturage batari bake akazi gatandukanye.
Mu mishinga iteganyijwe kunozwa hiyongeramo kandi ubukerarugendo bushingiye ku buhinzi, aho ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bwatangiye kuganira n’uruganda rw’icyayi rwa Pfunda muri uyu mushinga kugira ngo ushyirwemo imbaraga.


- Imihanda irimo gushyirwamo Kaburimbo
Mu mujyi wa Rubavu hari kubakwa imihanda itandukanye,a ho muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2022-2023 imihanda ifite uburebure bwa Kilometero 17 izashyirwamo kaburimbo, ikaba ari imwe mu mishinga migari izaha urubyiruko akazi gatandukanye. Iyi mihanda irimo kubakwa ikaba izatwara Miliyari zisaga 17 z’amafaranga y’u Rwanda.
- Imirimo yo gutunganya icyanya cy’inganda
Mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Rugerero ahari ubutaka bwateganyijwe kuzashyirwamo icyanya cy’inganda, Ubuyobozi bw’akarere busanga inganda nizitangira kubakwa bizatanga akazi kenshi ku batuye aka karere. Ubuyobi bw’aka karere busanga mu buryo bwo kugabanya abashomeri inganda nizimara kuzura zizaha akazi abatari bake.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bukomeza buvuga ko ibi bikorwa bitabasha kugerwaho badakoranye n’abashoramari.

- Umushinga wo kongera amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi hari gahunda yo kongera amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro kugira ngo iyo myuga ifashe abaturage.
Kambogo Ildephonse, Umuyobozi w’akarere avuga ko bifuza kuba buri murenge wagira ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro kandi rifite amashami y’amasomo akenewe ku isoko ry’umurimo, ku buryo abazajya basoza kwigamo bazajya bahita babona akazi.
- Ibitaro bishya by’akarere ka Rubavu
Mu bikorwa by’ubuzima usibye kuba ibitaro bya Gisenyi biteganyijwe ko bizimurirwa mu murenge wa Rugerero ku bufatanye n’Igihugu cya Hongrie aho inyigo igiye gutangirwa kunozwa akaba ari nayo izatanga igihe ibi bitaro bizatangira kubakwa, muri aka karere ibigo by’ubuzima birimo ibigo nderabuzima byarongerewe, mu gihe mu mwaka w’ingengo y’imari dusoje amavuriro mato (Poste de santé) nayo yiyongereye ndetse amwe yubakwa ari ku rwego rwa kabiri ku buryo zitangirwamo serivisi nyinshi zinyuranye zenda gusatira izitangira mu bigo nderabuzima.
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko ibi bitaro bishya bigiye kubakwa bizaba bifite serivisi zirenga 12 ziyongera kuzisanzwe muri ibi bitaro, ku buryo bazajya babasha no kwakira abarwayi baturutse mu bihugu by’abaturanyi n’uturere bihana imbibi kandi bikazanakorerwamo ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi.
Umuyobozi w’akarere mu kiganiro na Rwandanews24 yahamije ko hari umufatanyabikorwa wifuza kuzana ibitaro byigenga byiyongera ku bindi bisanzwe ariko bizaba bifite umwihariko wo kubaga ku buryo bugezweho, kandi ibiganiro bikaba bigeze ahantu hashimishije kuko yanamaze kubona ubutaka azubakamo ibi bitaro, ibi byose bikaba bijyana no kuba buri muturarwanda abona serivisi z’ubuzima vuba kandi hafi.
- Umushinga wo kubaka Gare igezweho ya Gisenyi n’isoko rya Gisenyi
Imirimo yo kubaka Gare ijyanye n’icyerekezo ya Gisenyi numwe mu mishinga witezweho kunoza ingendo rusange zihuza umujyi wa Rubavu n’ibindi bice by’Igihugu cyangwa ingendo zibera imbere muri uyu mujyi, aho iyi gare izubakwa n’ikigo Jali investment.

Ni mu gihe imirimo yo kubaka isoko rya kijyambere rya Gisenyi ari umushinga umaze igihe kirekire, kuko umaze imyaka irenga 10 waradindiye gusa kuri ubu hari ikimaze gukorwa n’abashoramari bibumbiye muri Rubavu Investment Company.


Ni umushinga wabanje gukorwa n’akarere ariko uza kudindira biba ngombwa ko hinjiramo abikorera, nyuma yo kubara imirimo akarere kari kamaze gukora igera kuri miliyari 2 Frw.
- Kwegereza amazi meza n’amashanyarazi abaturage
Uko bwije n’uko bukeye ibikorwa remezo birubakwa mu karere ka Rubavu, ibi bikaba bijyana no kuba nk’akarere kunganira umujyi wa Kigali kagomba kugira Amazi meza n’umuriro w’amashanyarazi.
Ibi bikaba bijyana n’uko mu karere ka Rubavu ingano y’amazi agera ku baturage ari ku kigero cya 83%, mu gihe igipimo cy’abaturage bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi kigeze ku kigero cya 93% nk’uko imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ibivuga.
Mu kongera ingano y’amazi mu karere ka Rubavu ibikorwa birakomeje kuko uruganda rutunganya amazi rwa Gihira rwatangaga Metero kibe ibihumbi 5, none kuri uyu munsi rukaba rutanga metero kibe ibihumbi 25 ku buryo aya ari amazi yabasha gusagurirwa ni abaturanyi, gusa ikibazo kigihari nk’imbogamizi ni uduce turimo imiyobozo ishaje ikirimo gusanwa.

Mu mirenge y’icyaro irimo uwa Nyundo na Kanama harimo gusanwa umuyoboro n’uruganda bya Yungwe-Bikore ruzatanga amazi angana na metero kibe ibihumbi 3, mu gihe mu mirenge ya Mudende na Bugeshi harimo gutunganywa isoko y’amazi izabafasha kwihaza ku mazi meza WASAC ikaba irimo gutanga isoko.
Ibi bikorwa byose bikorwa kugira ngo ibikorwa remezo birimo ama hoteri, resitora, amacumbi, ibitaro, amashuri mato, amakuru na za Kaminuza bihorane amazi meza.


Mu bikorwa byo guha abaturage amashanyarazi mu karere ka Rubavu hari imbaraga zashyizwemo kuko akarere ka Rubavu kari muri 5 twa mbere mu gihugu dufite abaturage benshi bamaze kugerwaho n’amashanyarazi ahagije, kandi hari imidugudu igiye gukomeza kugezwamo amashanyarazi ku buryo muri 2024 abaturage bose bazaba bacana ku kigero cya 100%.
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko kuri ubu burimo gukurikirana kugira ngo ibibazo abaturage bakomeza bagaragaza ahanyuze amashanyarazi byo kutishyurwa imitungo yabo yangirizwa cyangwa ngo bahabwe ingurane kuri ubu zanozwa, kuko amakosa yakozwe mbere yakosorwa abaturage bakajya bishyurwa ku gihe, kugira ngo bifashe umuturage kwiteza imbere.

