Ikigo cy’Urubyiruko cya Busasamana cyari kimaze imyaka myinshi kitabyazwa umusaruro ku bufatanye bw’Umurenge kigiye gufasha Urubyiruko rw’uyu murenge binyuze mu muryango Duhumurizanye iwacu i Rwanda.
Ibi byemejwe n’Ubuyobozi ubwo batahaga ku mugaragaro ibikorwa by’umuryango Duhumurizanye iwacu i Rwanda muri uyu murenge, aho uyu muryango usanzwe ukora ibikorwa bigaruka ku isanamitima n’ubumwe, sindebera, agaciro kacu (iterambere) na tahura izafasha mu guteza imbere impano z’abana.
Mu bikorwa byo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Duhumurizanye mu murenge wa Busasamana, habaye amarushanwa atandukanye arimo abasiganwa ku maguru n’amarushanwa ku makipe atandukanye y’umupira w’amaguru.
Kagame Alain Kaberuka, Umuhuzabikorwa w’Umuryang Duhumurizanye iwacu i Rwanda mu karere ka Rubavu avuga ko urubyiruko rw’umurenge wa Busasamana rushonje ruhishiwe, kuko bafite ibikorwa byinshi bizafasha urubyiruko.
Ati “N’ubwo dukora ibikorwa bigaruka ku isanamitima, twafunguye ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda ndetse na Moto zatangiye kwigishwa ku rubyiruko rwa Busasamana kugira ngo bave mu bwigunge, mu gukomeza gushakisha impano twifatanyije n’ubuyobozi bw’Umurenge hategurwa irushanwa mu mikino itandukanye, ndetse akaba ari ibikorwa bizakomeza. Urubyiruko rwa Busasamana rushonje ruhishiwe.”

Nsabimana Mvano Etienne, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana avuga ko amarusha avuga ko aya marushanwa yateguwe mu buryo bwo gukomeza gukangurira abaturage gusigasira umutekano.
Mvano ati “Irushanwa rifite insangamatsiko ivuga iti Umutekano wacu nizo mbaraga zacu, nk’abaturage turusheho kurwanya ibiyobyabwenge kandi twicungire umutekano, twirinde inda zitifuzwa ziterwa abangavu. Ibi bikorwa byose tukaba twarabiteguye kubufatanye na Duhumurizanye iwacu i Rwanda tunishimira ko yahisemo umurenge wa Busasamana.”
Mvano Etienne akomeza avuga ko bazakomeza gutegura amarushanwa yo gushakiramo impnao z’abana aho bifuza ko hategurwa andi marushanwa abahuza n’indi mirenge bahana imbibi nka Cyanzarwe, Mudende, Bugeshi, Rubavu na Kanzenze aho hazaba harimo n’amakipe y’abagore.

Mu irushanwa ry’Umupira w’amaguru ryasojwe ritwawe n’ikipe y’akagari ka Nyacyonga katsinze ikipe y’akagari ka Gasiza kuri penaliti 4-2 nyuma yo kugwa miswi yigitego 1-1.




