Rutsiro: Abagabo n’abagore b’abadivantisiti barajwe ishinga no kurwanya igwingira

Bamwe mu bagabo n’abagore bo mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi bavuga ko barajwe ishinga no kurwanya igwingira n’imirire mibi byugarije abana, kuko riri hejuru ya 44% mu karere ka Rutsiro.

Aba bagabo bavuga ko badatewe ipfunwe no kuba barimo kwigana n’abagore n’abakobwa mu ishuri ryo kwiga gutegura no guteka indyo yuzuye mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira.

N’igikorwa cyateguwe n’abagore n’abakobwa (MInistre de la Femme) MIFEM bo mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu ntara y’ivugabutumwa ya Gakeri igizwe n’imirenge ya (Murunda, Ruhango na Mushonyi), aho aya mahugurwa yatangiye kuri uyu wa 26 Nyakanga 2022, akaba ari kubera mu murenge wa Ruhango, akagari ka Kavumu.

Abitabiriye aya masomo biganjemo abagore n’abakobwa kuko abagabo barimo ku rugero rwo hasi biyemeje gushyira imbaraga mu guhinga uturima tw’imboga turimo amoko y’imboga anyuranye kuko basobanuriwe akamaro ka buri bwoko bw’imboga mu gutegura indyo yuzuye.

Ndahimana Enock wo mu murenge wa Mushonyi, akagari ka Biruyi witabiriye aya mahugurwa anenga abagabo bagenzi be bacyumva ko guteka ari umurimo w’abagore gusa, agashima ibyo yungukiye muri aya mahugurwa ku munsi wa mbere.

<

Ati “Abagabo bagifite imyumvire yo kumva ko guteka ari umurimo w’abagore bakwiriye kuyihindura, kuko ndabizi neza ko abanca intege batazabura ariko bakwiriye kumenya ko akamaro k’ikintu ukamenya ari uko bakigezemo. Nari maze igihe nifuza kwiga aya masomo narabuze aho nigira, tuzamara amezi 4 twiga ku buryo umunsi umwe mu cyumweru uhagije ngo menye ibyo nifuza ku buryo nzajya mfasha madamu gutegurira abana indyo yuzuye, ubu ku munsi wa mbere ntashye nzi gutegura salade, gutegura no guteka imboga, guteka isozi n’ibindi byinshi.”

Abagabo ndabasaba kumva ko iyo binjiye mu gufasha abagore imirimo yo mu rugo birinda amakimbirane mu muryango kandi abana babo babaho neza, kuko abagabo bakwiriye kugira uruhare mu kubaka uturima tw’igikoni bagateramo imboga nyinshi zikenerwa. Kuko ni bamenya umumaro w’imboga bazagira umuhate wo kuzishaka.

Musabyemariya Marie Chantal, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yashimye iri torero ku bikorwa binyuranye bagiramo uruhare bihindura imibereho y’abaturage, asaba n’andi Madini n’Amatorero gukomeza gushyira imbaraga mu gufasha abayoboke babo mu kurwanya imirire mibi n’igwingira.

Ati “Turashima ibikorwa binyuranye biteza imbere umuturage iri torero rikomeza kugiramo uruhare, tunaboneraho gusaba andi madini n’amatorero gushyira imbaraga mu bukangurambaga binyuze mu bayoboke bayo mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.”

Musabyemariya akomeza avuga ko akarere ka Rutsiro kiteguye gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa mu kurandura ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira.

Icyiciro cya mbere cy’amahugurwa cyitabiriwe n’abazahugura abandi, kuko abahuguwe bazajya kwigisha abandi muri zone baturutsemo nyuma buri wese akaba afite ubushobozi bwo kwitegurira no guteka indyo yuzuye.

Imibare ivuga ko mu karere ka Rutsiro 44.4% by’abana bagwingiye, mu gihe abana bari mu mirire mibi raporo y’ukwezi kwa Nyakanga 2022 igaragaza ko ari abana 220.

Musabyemariya Marie Chantal, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza (Hagati) nawe ni umwe mubitabiriye aya masomo aho barimo bategura imboga zo kwigiraho guteka indyo yuzuye.
Abarimo kwiga gutegura no guteka indyo yuzuye bavuga ko amasomo bahawe azabafasha mu guhangana n’ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi byugarije abana

One thought on “Rutsiro: Abagabo n’abagore b’abadivantisiti barajwe ishinga no kurwanya igwingira

  1. Imana ibashoboze kugera ku ntego bifuza kugeraho,

    Minisiteri y’Iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) nicyo bagakwiriye gukora kugirango nubundi abantu bagire imibiri itunganiye kuba insengero za Mwuka

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.