Kayonza: Umwana w’imyaka 5 yishwe n’ikigage abandi 14 barembeye mu Bitaro

Umwana w’imyaka itanu wo mu Karere ka Kayonza yishwe n’ikigage yanyoye bikekwa ko cyari gihumanye, mu gihe abandi bantu 14 nabo bakinyweho bajyanywe mu bitaro.

Ku Cyumweru taliki ya 24 Nyakanga 2022, mu Mudugudu wa Nyagaharabuge mu Kagari ka Rukara mu Murenge wa Rukara nibwo mu rugo rw’umuturage haje abantu kumuhemba, atumira inshuti n’abavandimwe kugira ngo bamufashe kubakira.

Yahaye umuturanyi we akazi ko kumwengera ikigage yakiriza abantu maze abakinyweyeho bose kibamerera nabi ku buryo ngo kuwa Mbere bajyanywe kwa muganga birangira umwana w’imyaka itanu ahisize.

Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango bavuga ko iki kigage cyari gihumanyijwe ngo kuko nta muntu n’umwe wakinyweyeho utarariwe mu nda mu buryo bukomeye.

Ati “Twese ejo twisanze kwa muganga baduha imiti bamwe duhita dutaha abandi bahabwa ibitaro, uwo mwana we yahise ajyanwa ku bitaro bya Gahini agezeyo ahita yitaba Imana ntabwo twamenye ikintu cyari kikirimo.”

<

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara, Nyirabizeyimana Immacule, yabwiye IGIHE ko bamwe mu baturage bajyanywe kwa muganga kuri ubu bamaze gutaha uretse umwana umwe n’umubyeyi bagikurikiranwa n’abaganga.

Ati “Twaraye tugiye kureba abo baturage twihanganisha uwo muryango wabuze umwana hanyuma twanabasabye kwitondera ibiribwa n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, uwabyenze nawe ntasobanura neza uburyo yabikozemo.”

Nyirabizeyimana yavuze ko hataramenyekana icyatumye iki kigage gitera abakinyweye kurwara mu nda, yemeza ko hagiye gukorwa isuzuma ku mubiri w’uwo mwana wamaze kwitaba Imana.

Yahakanye ibyo kuba icyo kigage cyahumanyijwe avuga ko bizagaragara mu isuzuma ngo ari nayo mpamvu asaba abaturage kwirinda ibihuha.

Kuri ubu umurambo w’umwana witabye Imana uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gahini mu gihe hagitegerejwe isuzuma rizerekana icyamwishe nyuma yo kunywa ku kigage.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.