Rubavu: Uwasigajwe inyuma n’amateka yasanzwe mu nzu yapfuye

Umugore wo mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Bugeshi, akagari ka Hehu, mu mudugudu wa Gasizi, yasanzwe mu nzu yari atuyemo yapfuye. Ubuyobozi bw’umurenge byabereyemo bwemeje aya makuru.

Uyu mugore usanzwe ari umwe mu basigajwe inyuma n’amateka uri mu kigero cy’imyaka 22 witwa Mahoro Yvone, mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Nyakanga yasanzwe munzu yabagamo yapfuye, harakekwa umugabo wari waramwinjiye wanahise atoroka.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugore yamenyekanye mu masaha ashyira saa mbiri z’igitondo ubwo abaturanyi be babonaga yatinze kubyuka bamukomangira nta kingure bagasanga yapfuye bagakeka umugabo wari waramwinjiye witwa Munyepirizo Kabaje kuko yari asanzwe afite undi mugore.

Abaturanyi b’uyu mugore bavuga ko ejo tariki 24 Nyakanga 2022 aribwo aba bombi (uwishwe n’ukekwa) babanje kurwanira mu kabare k’uwitwa Ingabire Julienne utuye mu mudugudu wa Hangari, akagari ka Hehu, abaturage bakaba bavuga ko icyo aba bombi bapfaga ari amafaranga ibihumbi 12,000 Frw uyu Mahoro Yvonne  yari abikiye umugabo we (Uwamwinjiye).

Aba baturanyi bakaba bavuga ko mbere y’uko barwana umugabo yari yabanje guhigira uyu mugore ko aho aramubonera aramukerera.

<

Rwibasira Jean Bosco, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi yahamirije Rwandanews24 aya makuru avuga ko uyu mugore yasanzwe yapfuye, mu gihe ukekwa akirimo gushakishwa.

Ati “Abaturage babonye atarakingura bajya kumukomangira basanga yapfuye, natwe twahise tumenyesha izindi nzego ku buryo kuri ubu RIB irimo gukora iperereza kugira ngo ibashe gutanga amakuru y’impamo kuri uru rupfu.”

Rwibasira asaba abaturage kurushaho kubana mu bwumvikane nta makimbirane kuko urugo yagezemo nta terambere riharangwa kandi ubuyobozi bubifuriza kubana mu mudendezo.

Rwibasira ntiyemeranya n’ibivugwa n’abaturage ko aba bombi baba bapfuye amafaranga ibihumbi 12,000 Frw akavuga ukuri kwa nyako kuzagaragazwa n’ibizava mu iperereza, kuko ibivugwa n’abaturage nta bimenyetso bagaragaza.

Ubwo twakoraga iyi nkuru umurambo wa Nyakwigendera warimo ujyanwa ku bitaro bya Gisenyi ngo ubanze ukorerwe isuzumwa mbere y’uko ushyingurwa, mu gihe ukekwaho kwica nyakwigendera yari ytorotse akirimo gushakishwa.

Iyi niyo nzu yarimo umurambo wa nyakwigendera, ubwo hari hategerejwe ko Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ruhagera
Abaturanyi ba nyakwigendera agahinda kari kose

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.