Imihigo urubyiruko rw’abakorerabushake rwasinyanye na Guverineri yiganjemo izahindura imibereho y’abaturage

Muri iki cyumweru dusoje nibwo hasozwaga amahugurwa y’urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu ntara y’iburengerazuba, aho yari afite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka u Rwanda twifuza”. Ni amahugurwa yasojwe uru rubyiruko rusinyanye na Habitegeko Francois, Guverineri w’intara imihigo 19 y’ibikorwa rugiye gushyiraho amaboko n’umutima.

N’amahugurwa yamaze igihe cy’iminsi 5, dore ko yatangiye kuwa 17 akageza kuwa 22 Nyakanga 2022 aho yaraberaga i Gishari, yasojwe uru rubyiruko rusinye imihigo yiganjemo ibikorwa bizahindura imibereho y’abaturage bagiye guhita batangira gushyira mu bikorwa.

Ntawuruhunga Abdoul Madjid, Intore yo ku mukondo muri uru rubyiruko rwo mu ntara y’iburengerazuba rwitabiriye aya mahugurwa mu kiganiro yahaye Rwandanews24 yavuze ko imihigo 19 basinyanye na Guverineri yose biteguye kuyesa nta kabuza.

Ati “Nitwe Rwanda rw’ejo rero imihigo twasinyiye imbere ya Guverineri yose uko ari 19 twiteguye kuyesa nta kabuza, kuko imbaraga turazifite kandi ntabwo ikintu wagishyiraho amaboko n’umutima ukavuga ko cyakunaniye.”

Ntawuruhunga akomeza ashima aya mahugurwa bahawe kuko avuga ko bayigiyemo byinshi bizanabafasha kwesa iyi mihigo.

Mu mihigo uru rubyiruko rwasinyanye na Guverineri w’intara y’iburengerazuba higanjemo igaruka ku mibereho myiza y’abaturage, aho basinye ko bazagira uruhare mu gukurikirana abana bose bari mu mirire mibi, ndetse bakazanagira uruhare mu kubaka uturima tw’igikoni turenga ibihumbi 17.

Habitegeko Francois, Guverineri w’intara y’iburengerazuba mu kiganiro na Rwandanews24 yadutangarije ko bateguriye uru rubyiruko aya mahugurwa bagamije kurushimira uruhare bagize mu kurwanya icyorezo cya Covid-19.

Ati “Aya mahugurwa twayateguye tugamije gushimira uru rubyiruko uruhare bagize mu kurwanya icyorezo cya Covid-19, kandi twari tugamije kubongerera ubumenyi mu guhangana n’ibibazo bibangamiye umuryango nyarwanda harimo n’ibibangamiye umudendezo n’ituze ry’abaturage (Human security issues).”

Guverineri Habitegeko yaboneyeho gusaba kandi urubyiruko muri rusange kurangwa n’indangagaciro zisabwa umuyobozi mpinduramatwara, bakarushaho kungurana ibitekerezo n’ubunararibonye mu buryo bwo kwiteza imbere.

Iyi mihigo kuba igaruka ku mibereho myiza y’abaturage uru rubyiruko ni rubasha kubigeraho bizatuma itara y’iburengerazuba imaze igihe yihariye imyanya y’imbere mu kugira abana benshi bari mu mirire mibi n’igwingira igabanuka, ndetse n’abaturage bahindure imyumvire.

Ni amahugurwa yamaze iminsi 5 ariko abayitabiriye bavuga ko bayungukiyemo byinshi
Intore yo ku mukondo na Guverineri w’intara y’iburengerazuba basinye imihigo
Ubwo aya mahugurwa yasozwaga abayobozi batandukanye bo mu ntara y’iburengerazuba ndetse no ku rwego rw’Igihugu bari babukereye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *