Bigogwe: Umushumba arakekwaho kwica mugenzi we amutemesheje umuhoro bapfuye memori kadi

Umushumba w’inka witwa Byukusenge birakekwa ko ariwe wishe mugenzi we witwa Iradukunda amutemesheje umuhoro munda, nyuma yo gushyamirana bapfa memori kadi (memory card) aho bari baragiye mu rwuri ruherereye mu Murenge wa Bigogwe.

Ibi byabaye mugitondo cyo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 23 Nyakanga 2022. Amakuru y’ibanze Rwandanews24 yamenye ni uko aba bashumba bombi bahuriye mu nkengero z’ishyamba rya gishwati bagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo, nyuma baje gushyamirana bapfuye memory card.

Umwe mu baturage babonye ibi biba yagize ati: “Babanje guterana amagambo Byukusenge avuga ko memori kadi Iradukunda afite ari iyo yamwibye, Byukusenge yaje kugenda asatira Iradukunda maze yiruka amuhunga amukurikiza umujugujugu w’umuhoro yari arimo kwahiza umufata mu mutima ahita yikubita hasi ataka.”

Akomeza avuga ko uyu Iradukunda uri mu kigero cy’imyaka 18 y’amavuko, bahise bihutira kumujyana kwa muganga bamugejejeku Kigo nderabuzima cya Bigogwe ahita yitaba Imana.

Undi muturage waganiriye na Rwandanews24 yagize ati: “Akimara kubona ko aguye nk’upfuye yahise yirukira mu nzu ajya kwihisha, ariko natwe twahise dutabaza Polisi. Ikihagera yasanze abaturage birunze mu nzu aho Byukusenge yihishe maze baramutera amabuye, abandi bagakubita inkoni aho bashyikiriye kuburyo Polisi yabamwamuruyeho bamugize intere.”

Akomeza avuga ko Byukusenge yahise ajyanwa ku Bitaro bikuru bya Ruhengeri kugirango yitabweho n’abaganga, naho umurambo wa nyakwigendera ukaba uruhukiye ku Kigo Nderabuzima cya Bigogwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bigogwe Bwana Muhirwa Robert yemeje amakuru y’urupf rwa Iradukunda ko bikekwa ko yishwe n’ umushumba mugenzi we witwa Byukusenge.

Ati: “Ni byo koko umushumba witwa Iradukunda yitabye Imana yishwe na mugenzi we witwa Byukusenge. Abaturage badutabaje mu gihe tutarahagera n’inzego z’umutekano zitarahagera, abaturage basanze Byukusenge aho yari yihishe mu nzu bamutera ibyuma kuburyo twasanze ameze nabi. Ubu yoherejwe mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri.”

Gitifu Muhirwa yaboneyeho gusaba aborozi gukomeza kugira abashumba bafite ubumuntu ngo kuko iyo umunyarwanda umwe apfuye igihugu kiba gihombye. Yanasabye abaturage kutihorera, ahubwo bakajya bagana inzego zibufitiye ububasha”.

Kugeza ubu abo bakekwaho ubufatanyacyaha mu rupfu rwa Iradukunda n’abashatse kwihorera, kuri ubu na  bo bamaze kugera mu maboko ya Polisi ikorera I Nyabihu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *