Mu gitondo cyo kuwa 20 Nyakanga 2022 nibwo hamenyekanye amakuru y’urupfu rw’umusaza witwa Ugirirabino Aloys bikekwa ko yishwe n’umuhungu we atorokana amafaranga ibihumbi 420Frw yari yagurishijwe inka.
Habimana Evariste ufite imyaka 20 y’amavuko wo mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mushonyi ho mu kagari ka Rurara warimo ashakishwa yaje gutabwa muri yombi atarenze umutaru, kuko yafatiwe mu murenge wa Gihango.
Aho yafashwe mu masaha ashyira saa cyenda z’igicamunsi cyo kuri uyu wa 21 Nyakanga 2022, akaba yasanganwe amafaranga ibihumbi 394,100 Frw kuyo yari yatwaye se ibihumbi 420 Frw, akaba yahakanye ko ariwe wamwivuganye ariko akaba yemera ko ayo mafaranga ariwe wayibye.
Nkuko twari twabibagejejeho mu nkuru yacu yabanje: Rutsiro: Amafaranga yagurishijwe inka yamuteye kwica se umubyara – Rwandanews24
Mwenedata Jean Pierre, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushonyi yahamirije Rwandanews24 ko Habimana Emmanuel yatawe muri yombi.
Ati “Nyuma yuko Hamenyekanye amakuru y’ubwicanyi ahavuzwe haruguru ubwo umusaza witwa Ugirirabino Aloys yishwe anigishijwe ikiziriko harakekwa umuhungu we witwa Habimana wahise atoroka bikimara kuba bkekwa ko yaba yamuhoye amafaranga 420 Frw yari yagurishije inka kuwa 19 Nyakanga 2022.”
Mwenedata avuga ko Habimana yafashwe ku bufatanye bwa Polisi na RIB, aho yafatiwe mumudugu wa Nduba, akagali Congo nil, umurenge Gihango muri aka karere ka Rutsiro.
Habimana Evariste kuri ubu afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Ruhango.
Mu gitabo cy’Amategeko ahana y’u Rwanda mu ngingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano mu ngingo ya 65 rivuga ko Habimana aramutse ahamijwe n’urukiko icyaha cyo kwica yahanishwa igifungo cya burundu.
