Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Nyakanga 2022, i Arusha ho muri Tanzaniya hasojwe Inama y’Iminsi ibiri (2) yari ihuje Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba.
Iyi Nama yize kuri byinshi binyuranye, birimo no kuba hanafunguwe Umuhanda uhuza Arusha na Namanga.
Uretse ibi kandi, iyi Nama yasize Perezida Kenyetta wayoboraga uyu Muryango, asigiye Inkoni y’Ubuyobozi, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ugiye kuwuyobora mu Myaka 2 iri imbere.
Twakwibutsa ko ku ruhande rw’u Rwanda, rwahagarariwe na Minisitiri Edouard Ngirente, wahagarariye Perezida Kagame utarabashije kuyibonekamo.