Karongi: Impanuka ikomeye yapfiriyemo umukozi w’Akarere

Kuri uyu wa 20 Nyakanga 2022 mu karere ka Karongi habereye impanuka ikomeye yapfiriyemo umukozi w’akarere ushinzwe uburezi.

Ubuyobozi bw’akarere ubwo twageragezaga kubuvugisha kuri aya makuru, Umuyobozi w’akarere yadutangarije ko ari mu nama ya Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu kandi arimo gukoreshaho iyi terefone.

Ni impanuka yamenyekanye ubwo hakwirakwizwaga ku mbuga nkoranyambaga amafoto y’imodoka yangiritse ku buryo bukabije.

Impanuka yabereye mu karere ka Karongi, Umurenge wa Gitesi, Akagari ka Kirambo ho mu mudugudu wa Kirambo.

Ikaba ari impanuka yakozwe n’Imodoka ifite plaque RAE 972E yari itwawe na Nshimyimana Calixte, aho yari itwaye abagiye mu bugenzuzi bw’ibizamini bya Leta ku rwunge rw’amashuri rwa Gashubi.

<

Aho umushoferi yakomeretse, maze Robert HITUMUKIZA Ushinzwe uburezi mu Kareew ka Karongi yitaba Imana.

Rwandanews24 twagerageje kuvugisha Mukarutesi Vestine, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi maze adutangariza ko terefone tumuhamagayeho ariyo arimo gukoreraho inama ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Inkuru turacyayikurikirana….

One thought on “Karongi: Impanuka ikomeye yapfiriyemo umukozi w’Akarere

  1. Mbega inkuru ibabaje! Imana yakire Nyakwigendera kandi ikomeze abasigaye

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.