Umugororwa witwa Demi Minor w’imyaka 27, ari kurira ayo kwarika nyuma yo guhindurirwa gereza akajyanwa mu y’abagabo, ibyo avuga ko ari uguhungabanya uburenganzira bwe kuko yiyumva nk’umugore.
Mu 2020, nibwo Minor yatangiye urugendo rwo guhindura igitsina cye, uwari asanzwe ari umugabo atangira gufatwa nk’umugore, ndetse aza no kuvanwa muri gereza y’abagabo ajyanwa mu y’abagore iri muri Leta ya New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Icyakora akigera muri iyi gereza, Minor yatangiye kujya agirana imibonano mpuzabitsina n’abandi bagore bari bafunganywe, biza kugaragara ko hari abagore babiri yateye inda.
Ibi byatumye hafatwa icyemezo cy’uko Minor asubizwa muri gereza y’abagabo, ibyo avuga ko ari ‘igihano gishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga’ akifuza ko gisubikwa.
Mu gihe yarimo kwimurirwa muri gereza y’abagabo, Minor yavuze ko yarenganyijwe cyane, kuko abacungagereza bamwise ‘umugabo’ inshuro 30 zose, ndetse ngo ubwo yasabaga gusakwa n’umugore, aba bacungagereza baramukwennye cyane, nabyo bimushengura umutima.
Minor yagize ati “Nemeye gufungirwa muri gereza y’abagabo ariko ntabwo nzigera nemera ikindi kintu kitaro uko ndi umugore…sinzi uko kubaho nk’abagabo bimera kandi sinshobora kwemera gusubira muri iyo myitwarire [yo kubaho nk’abagabo].”
Minor yafunzwe imyaka 30 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kwica umugabo wamureze amuteye ibyuma mu nda, akaza no kwiba imodoka yakoresheje agerageza gucika ubutabera, uretse ko bitamuhiriye. Ibi bikorwa yabikoze afite imyaka 16 gusa.