Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abayobozi bashya ba kaminuza nkuru y’u Rwanda nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’intebe Dr Eduward Ngirente.
Iri tangazo ryagiye ahagaragara kugicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 16 Nyakanga 2022, rivuga ko Dr Didas Kayihura Muganga yagizwe Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa Kaminuza y’ u Rwanda naho Dr Raymond Ndikumana agirwa Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Igenamigambi n’Imiyoborere.

Dr Kayihura Didas Umuyobozi w’ agateganyo wa Kaminuza y’u Rwanda (UR)
Dr Didas Kayihura wahawe kuba ayoboye by’agateganyo Kaminuza y’u Rwanda, yari asanzwe ari Umwarimu mu Ishuri Rikuru ryigisha amategeko mu Rwanda (Institute of Legal Practice and Development).

Taliki ya 6 Gicirasi 2022 Prof Alexandre Lyambabaje nibwo yeguye ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda (UR) kugira ngo atangire ikiruhuko cy’izabukuru.