Rutsiro: Yaburiwe irengero, haracyekwa ko aba Monagiri bamwishe

Umubyeyi witwa Hategekimana Athanase ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Bugarura, akagari ka Remera ho mu murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro ari mu gahinda ko kumara ijoro ryose ashakisha umwana we wimfura witwa Niyokwizera Josue bikekwa ko yaba yishwe n’aba Monagiri.

Monagiri ni ama koperative y’abantu bashinzwe gucunga umutekano mu kiyaga cya Kivu.

Hategekimana mu kiganiro na Rwandanews24 yavuze ko Niyokwizera Josue umwana we wimfura, ufite imyaka 23 ku mugoroba w’ejo hashize yagiye ku kiyaga gushaka isambaza zo kurya agafatwa n’aba Monagiri akanabasha kuvugana nabo amusabira imbabazi ngo bamusubize umutego bari bamwatse, bikaza kurangira na terefone ye ivuyeho kuva saa saba z’ijoro ryashize bakaba bashakishije bakaba batarabasha kumubona.

Ati “Umwana wanjye yagiye mu kiyaga cya Kivu ku mugoroba agiye kuroba udusambaza two kurya ahura n’aba (Monagiri) bashinzwe gucunga ikiyaga bo mu kagari ka Remera, umudugudu wa Rusororo baramufata bamwaka umutego yari afite, arampamagara ambwira ko bawumwatse. Nahamagaye mudugudu ngo bamubabarire bamusubize uwo mutego, naramuhamagaye ampa abo bamufashe turavugana ngo bamusubize umutego bamuca amananiza y’amafaranga, umwana aho gutaha akomeza abagenda impande mu kato yarimo gato (Inkora) abandi bo bari kugenda mu bwato bwa Moteri icyo gihe hari hagati mu masaha ya saa mbiri z’umugoroba.”

Yakomejej agira ati “Umwana yageranye nabo aho bomoye ubwato mu mudugudu wa Rusororo, turi kuvugana haciyemo akanya turamubura kuri terefone, twahise tubyuka tujya kumushakisha ariko kugeza ubu ntituramubona (Amasaha y’igitondo ubwo twatunganyaga iyi nkuru).”

<

Hategekimana avuga ko aba Monagiri baraye ku burinzi bari mu bwato ari nabo yavuganye nabo kuri terefone hamaze gufatwamo babiri, undi yatorotse hategerejwe RIB ivuye ku karere kugira ngo ize ikore iperereza.

Uyu mubyeyi avuga ko yifuza kubona umwana we ari muzima cyangwa bakampa impozamarira ababigizemo uruhare bose kuko atumva ukuntu yaba ari kuvugana n’umuntu akaburirwa irengero, dore ko n’ubwato umwana we yarimo butaraboneka.

Rwandanews24 twagerageje kuvugisha Murekatete Triphose, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro adutangariza ko iki kibazo batari bakimenye ariko bagiye kugikurikirana.

Ati “Ndumva ayo makuru nayakurikirana kuko ntayo nzi cyangwa mukabaza umurenge wa Boneza.”

Nyuma y’uko adusabye kubaza aya makuru urwego rw’umurenge mu nshuro zose twagerageje kuvugisha ubuyobozi ntibyadukundiye kuvugana, tukaba turakomeza kubakurikiranira iyi nkuru.

Murekatete Triphose, ubwo twari tumubajije ku kibazo cy’abaturage bagikoresha imitego itemewe mu gutega isambaza yavuze ko abaturage bazi amabwiriza ndetse baganirijwe ko gukoresha imitego ya Kaningini bitemewe.

Ibiro by’Akarere ka Rutsiro

One thought on “Rutsiro: Yaburiwe irengero, haracyekwa ko aba Monagiri bamwishe

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.