Rutsiro: Nyuma yo kurwanya aba monagiri bakamuroha mu Kivu yasanzwe ari muzima

Niyokwizera Josue ababyeyi be bavugaga ko yaburiwe irengero ndetse bikekwa ko yaba yishwe n’aba Monagiri nkuko twabibagejejeho mu nkuru yacu yabanje yari ifite umutwe ugira uti: https://rwandanews24.rw/2022/07/15/rutsiro-yaburiwe-irengero-haracyekwa-ko-aba-monagiri-bamwishe/ yaje kubone akiri muzima asangwa ku kirwa cyo mu murenge bahana imbibe.

Nizeyimana Josue wo mu murenge wa Boneza mu kiganiro yahaye Rwandanews24 yavuze ko mu ijoro ryahise yagiye kuroba ibizwi nka ba (Rushimusi) aza kurwanya abashinzwe kurwanya ba Rushimusi birangira bamurohanye n’ubwato abwogeraho kugeza yisanze ku kirwa cyo mu murenge wa Musasa.

Ati “Nari nagiye kuroba isambaza mfite umuraga waba Rushimusi, hari koperative ya Monagiri y’abantu bo mu Busanza, bafata umutego ndawubima turarwana birangira bandohanye n’ubwato narimo mu mazi kandi harimo umuyaga mwinshi cyane, ngerageza koga ngana ku kizimba umuyaga werekezagamo, nageze ku kirwa mbura ukuntu mpamagara murugo kuko terefone yari yapfuye, mu masaha y’igicamunsi nibwo nabonye abahinzi baje husarura imyumbati bantiza terefone nshyiramo simcard mpamagara murugo baza kuntyura, kuri ubu nageze murugo amahoro.”

Niyokwizera akomeza avuga ko aho kubera kutagira imirimo ibatunga nk’urubyiruko bahitamo kwishora mu kiyaga cya Kivu bakajya kwiba Leta aho kwishora mu myaka ya rubanda, akaba asaba Ubuyobozi kuba bwafasha urubyiruko rwo ku kirwa cya Bugarura kubona icyo rukora ngo rukure amaboko mu mifuka.

Ntawumenyumunsi Fidel, inshuti y’umuryango wa Hategekimana Athanase, Ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Bugarura, akagari ka Remera ho mu murenge wa Boneza wari wabuze umwana avuga ko umwana bamubonye mu masaha y’igicamunsi nyuma y’uko bari barayeijoro bamushaka bakamubura.

<

Ati “Mu ijoro ryashize Hategekimana yankanguye mu ijoro hagati ya saa saba na saa munani ambwira ko umwana we barimo bavugana terefone ye ivuyeho, twabyutse tujya gushakisha birangira nta makuru tubonye turagaruka, twageze no ku muyobozi w’umudugudu wari watumye aba Monagiri ibashinzwe gufata ba rushimusi nawe araduhakanira, mu gitondo nibwo Polisi yaje iradufasha turamushaka byarangiye batubwiye ko nta muntu bishe hasigara hari icyizere cy’uko atakiriho.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, Polisi yafashe umuraga uwo musore yarobeshaga iwushyira mu bwato, bafata n’abandi batatu bakekwagaho kumwica barababaza, bakajya banyuranya bavuga ko batigeze bamubona bakavuga ko umuraga bafashe ari uw’umuturage wo mu murenge wa Musasa. Kuri ubu umwana ameze nk’umuntu wataye ubwenge, badusabye ko tumujyana murugo akaryama akaruhuka ntagire imirimo akoreshwa.

Rwandanews24 Twagerageje kuvugisha mudaheranwa Christophe, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Boneza ntibyadukundira, kuko inshuro zose twamuhamagaye atabashije gufata terefone.

Niyokwizera Josue wicaye ku nkombe z’amazi nyuma yo kubona abahinzi baje gusarura imyumbati bakamutiza terefone agahamagara iwabo yatashye kuri ubu ari murugo
Aba ni Niyongira na NIYITEGEKA Emmanuel bakorera muri Coopérative TUROBANE INTEGO, nibo bafashwe bakekwaho kuba bagize uruhare mu kuroha Niyokwizera Josue

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.