Abantu bataramenyekana bitwikiriye ijoro batema urutoki rw’Umuturage, umuturage watemewe urutoki avuga ko nta muntu n’umwe akeka kuko ntawe bari bafitanye ikibazo. Ni mu gihe ubuyobozi bw’umurenge byabereyemo buvuga ko bukomeje gushakisha ababa babigizemo uruhare.
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 14 Nyakanga 2022, mu Mudugudu wa Rutambi, Akagali ka Kabuhenje, Umurenge wa Kivumu ho mu karere ka Rutsiro, ubwo abantu bataramenyekana batemaguye insina z’umuturage 50 witwa Musafiri Athanase.
Musafiri Athanase watemewe urutoki mu kiganiro yahaye Rwandanews24 yavuze ko urutoki rwe rwatemwe, ari umwe mu mitungo yatungishaga umuryango we akavuga ko ubuzima bugiye kubagora, kuko harimo ibitoki byinshi byeze, none kuri ubu akaba agiye guhera kuri zeru.
Musafiri ati “Batemye urutoki bitwikiriye ijoro ku buryo nta numwe ndimo gukeka kandi ni kimwe mu gikorwa cyatungaga umuryango ubu nyine ubuzima bugiye kugorana, icyantunguye n’uko abashumba baragiraga hafi aho, twari twaraye tubirukanye basubira muri Nyabirasi iyo bari basanzwe bororera, aho bimenyekaniye hageze ubuyobozi butandukanye kuva ku mudugudu kugeza ku rwego rw’akagari bakaba bakomeje gushakisha ababa babigizemo uruhare kugira ngo babiryozwe.”
Musafiri akomeza avuga ko aba bagizi ba nabi batemye insina 50 mu rutoki rwe harimo insi 20 zariho ibitoki n’izindi zitariho ibitoki 30, ndetse uru rutoki rukaba rwari rutunze umuryango we akaba Ubuyobozi ko bwamfasha kumenya aba bagizi nabi, kuko bamuhemukiye.
Munyamahoro Patrick, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu mu kiganiro kuri terefone n’Umunyamakuru wa Rwandanews24 yamutangarije ko ikki kibazo bakimenye ndetse ko bahise boherezayo itsinda ngo rijye ku gikurikirana, aza kudutangariza uko basanze iki kibazo giteye, natwe tukaba turabibagezaho mu nkuru yacu ikurikira.
Ati “Ikibazo twakimenye nibyo turimo gukurikirana, twoherejeyo itsinda rigiye kuturebera tukaba turaza kubamenyesha uko ikibazo twasanze gihagaze.”
Munyamahoro avuga ko baraza gukora iperereza mpaka ababikoze bamenyekanye, kuko Musafiri nawe ubwe yababwiye ko nta muturage bari basanzwe bafitanye ikibazo hakaba hari gukekwa abashumba basanzwe bororera inka mu murenge bihana imbibi wa Nyabirasi.
Ikibazo cyo gutema insina hashakwa imitumba cyari gisanzwe kimenyerewe mu karere ka Rubavu, aho hagiye hafatwa ingamba zitandukanye hagakoreshwa inama hagati y’abahinzi n’aborozi kugira ngo harebwe ko cyahabwa umurongo uhamye mu mirenge imwe nimwe gisa nk’aho cyakemutse mu gihe hakiri indi mirenge ibigendamo biguru ntege.


