Pasiteri Uwihoreye Pascal wihebeye kurwanya igwingira mu bana bato abinyujije mu itorero abereye umuyobozi yoroje ingurube imiryango itishoboye kugira ngo ibashe kujya ibona ifumbire yo gufumbiza uturima tw’igikoni, muguhanagana n’igwingira rikirangwa mu karere ka Rubavu.
Abagore borojwe ingurube na Pasiteri bavuga ko zigiye kubafasha kwivana mu bukene ndetse zikanabasha kubaha ifumbire yo gufumbira akarima k’igikoni imboga ntizikabure ku ifunguro rya buri munsi kugira ngo abana babo batazasubira mu murongo w’igwingira.
Mujawamariya Emmerance ati “Bakimara kubona ko turwaje imirire mibi, binyuze mu itorero batubumbiye hamwe nk’itsinda batwigisha gukora akarima k’igikoni, kugira isuku ku mafunguro dutegurira abana, twigishijwe uko twakwiteza imbere duhereye kuri bike none kuri ubu tukaba tubasha kwiyishyurira mutuelle.”

Uwayezu Jeaninne ati “Ubushobozi buke bwatumye abana bajya mu mirire mibi, simbone n’uko mbitaho kuko nabyukaga njya kubacira inshuro, nyuma baduhaye amahugura, baduhuriza hamwe none baduhaye ingurube iraza kudufasha gukomeza kwiteza imbere no kubaho neza, umwana abone imirire myiza no kwishyurirwa mutuelle.”

Uwihoreye Pascal ati “Nyuma yo gusura Ikigo nderabuzima cya Kigufi dusangayo abana benshi barwaye bwaki, bisaba ko tubitaho kugeza bavuye mu bitaro, twahise tubabumbira mu matsinda tubaha amafaranga make yo kwiteza imbere kandi byatweretse ko barimo gutera imbere, niyo mpamvu yatumye dutekereza ku kuba twabaha itungo nk’igikorwa kirambye kizafasha abana babo ntibabashe gusubira mu mirire mibi, rukaba uruhare rwacu mu gufasha Leta guhangana n’igwingira.”
Uwihoreye asaba aba Pasiteri bagenzi be kuzirikana ko ijambo ry’Imana rivuga ko “Roho nzima ikwiriye gutura mu mubiri muzima” bakwiriye kwita ku miryango ibabaye iri mu matorero bakanarenga amatorero kuko hari imiryango myinshi ibabaye itagira aho isengera, bakabikorana umutima w’urukundo nk’uko Kirisitu abibategeka.
Igikorwa cyo koroza aba bagore bari bafite abana bagwingiye cyahuriranye no kwimura abana biga mu irerero ryashinzwe na Pasiteri Uwihoreye, aho bamwe basoje imyaka 3 bagiye gukomereza amasomo yabo mu mashuri, ni mugihe iri rerero ryigagamo abana 148, naho abagore batishoboye bagize amatsinda afashwa na Pasiteri Uwihoreye ni 40 bibumbiye mu matsinda abiri.

Habitegeko francois, Guverineri w’intara y’iburengerazuba ubwo yari yitabiriye ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, bwatangirijwe mu murenge wa Rubavu ho mu karere ka Rubavu yavuze ko igwingira ari ikibazo cy’urusobe kuko impuguke zivuga ko Atari ikibazo gituruka ku mirire n’uburyo iteguyemo, kuko udukoko tuzanwa n’umwanda tugatera abana inzoka bikagwingiza abana ku kigero cyo hejuru.
Habitegeko akomeza avuga ko hari ibintu byinshi abantu bakwiriye kurebaho nko gusuzuma neza nimba abana barya indyo iteguranywe isuku, kugira ngo hakumirwe inzoka zitera abana kugwingira.
Habitegeko asanga buri mudugudu nuramuka ufite amarerero 3 bizazana impinduka mu guhangana n’igwingira ry’abana.
Prof. Ngabitsinze jean Chrysostome, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi mu karere ka Rubavu yagaragaje ko ababajwe cyane n’imibare y’abana bagwingiye muri aka Karere kandi ari kamwe mu turere tubonekamo umusaruro mwinshi w’ibikomoka ku buhinzi.
N’uruzinduko yagiriye muri aka karere kuri uyu wa kabiri, tariki 12 Nyakanga 2022 ubwo yitabiraga umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bwo kurwanya igwingira, bwatangirijwe mu murenge wa Rubavu.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango yagaragaje ko akarere ka Rubavu kaza mu twa mbere tweza cyane bikaba biteye agahinda ku ba karangwamo igwingira rikabije riri hejuru y’ikigero cya 40%.
Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ya 2015 igaragaza ko akarere ka rubavu kari gafite 46,3% by’abana bagwingiye bari munsi y’imyaka itanu.
Mu mwaka wa 2020 uyu mubare w’abana bagwingiye muri aka karere wagabanutseho 6% ugera kuri 40,2%.



