Rubavu: Inzara itumye ibyo munzu babimarira mu isoko

Hari abagore n’abagabo bo mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu, akagari ka Gikombe bavuga ko banze kwiba, kandi bagiye kwicwa n’inzara bagahitamo gufata imyenda n’ibikoresho byo munzu bakabisubiza ku isoko, ngo ni bashake bazasigare bambaye ubusa kuko aho gupfa none bapfa ejo. Ni mu gihe Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko iki kibazo butari bukizi ariko aho bukimenyeye bugiye kwegera aba bagore bukabaganiriza bagafashwa bitewe n’ibyo bakeneyemo ubufasha.

Aba baturage bacururiza mu muhanda, aho bakoze igisa n’agasoko gaciriritse bo bita (Agasoko ka Manguwo) bavuga ko bagashinze nyuma y’uko imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo, kandi ariho bahahiraga.

Umwe yagize ati “Bafunze imipaka twebwe rero tubonye inzara igiye kutwica duhitamo kujya dufata mu myenda dutunze tukaza kugurisha ngo turebe ko twabona icyo tugaburira abana ubuzima bugakomeza, ntitwabasha kujya mu isoko rya Karukogo kuko hacururizwamo ibishya kandi bikanasorerwa naho twebwe dukorera aha kuko tutishoboye.”

Uyu mubyeyi wanze ko dutanagza imyirondoro ye avuga ko iki kibazo giterwa n’ubukene n’inzara yakomotse ku kuba imipaka ihuza u Rwanda na Congo.

Umu papa waganiriye n’itangazamakuru we yavuze ko ababuze amerekezo yo kujya muri Congo kuko atabasha kwigondera kugira Permit de sejour (igura ibihumbi 40 Frw ikamara amezi 3) akaba ariyo mpamvu abantu bari kujya kuzana ibyo bari batunze mu rugo birimo amasafuriya, ibiyiko, amafurusheti, imyenda, inkweto n’ibindi ngo barebe ko bwacya kabiri.

<

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko Igihugu cyashyira imbaraga mu gushaka ubwumvikane n’Igihugu cy’Abaturanyi maze imipaka bagakomorerwa bagakomeza kwambuka bakoresheje indangamuntu nk’uko byahoze.

Undi mubyeyi w’umugore ati “Ndagenda nkajogora mu myenda mfite nkaza ngacuruza nkareba ko abana bacu bararira kabiri, kuko imipaka yatugaburiraga yafunzwe, na Laisser passer twashatse zigiye gushira tutambutse kubera ko tutabasha kwigondera permit de sejour. Nagendaga nakorera igihumbi hakurya nagaruka nkagaburira abana nkanabasha kwishyurira abana mutuelle de santé.”

Ni isoko riremera mu nkengero z’ikibuga cya Mpuzamahanga mu marembo y’ibiro by’Akagari ka Gikombe (Foto: Koffito)

Aba babyeyi bose barema aka gasoko bavuga ko bagashinze kubera ko bashonje, bagahitamo kuza guteza utwabo aho kwicwa n’inzara bakaba basaba Ubuyobozi kubegera bukabaganiriza bukamenya ibibazo bafite, kuko hari bagenzi babo bakoranaga ubu bucuruzi bagahurizwa mu matsinda bahabwa amafaranga bakabasha kwiteza imbere.

Harerimana Blaise, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu avuga ko aba baturage baraza kubegera bakareba icyo bakeneyeho ubufasha mu gihe ikibazo cyo kwambuka muri Congo hakoreshejwe indangamuntu kitarakemuka.  

Ati “Aba baturage turashaka uko tubageraho vuba bidatinze, tuganire nabo turebe icyo bakeneye gufashwa mu gihe ikibazo cyo kwambuka umupaka bakoresheje indangamuntu kitarakemuka. Ikindi n’uko mu murenge wa Rubavu hari isoko rya Karukogo nibemera kurijyamo dushobora kuvugana n’akarere bagakurirwaho imisoro mu gihe runaka, cyangwa bagahabwa ubufasha bwihariye bagakora nabo bakiteza imbere.”

Harerimana akomeza avuga ko bidakwiriye ko umunyarwanda akuramo umwenda yambaye akajya kuwugurisha kuko hari ubwo yazisanga yambaye ubusa, akaba ariyo mpamavu bagomba gufashwa ibishoboka byose.

Icyorezo cya Covid-19 kuva cyagera ku butaka bw’u Rwanda, cyahungabinyije ubukungu bw’Igihugu hatirengagijwe ubucuruzi bwambukiranya umupaka, iki cyorezo kikaba cyarabaye inzitizi ku bamwe kuko ingamba zo kwambuka Igihugu ujya mu kindi kuva ubwo zahise zikazwa, ibi bikaba byaraje bikurikirwa n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, mu gihe kuri ubu kubera ikibazo cy’umutekano utifashe neza mu burasirazuba bwa Congo kubera intambara ya M24 n’Ingabo za Leta nabyo byakomye mu nkokora ubucuruzi bucirirtse bwambukiranya umupaka, aho Abanyarwanda nyuma y’uko bambukaga bagakorerwa iyicarubozo bamwe bakanicwa byagabanyije urujya n’uruza.

Imyenda, inkweto, amasafuriya n’ibiyiko byose usanga bidanditse hasi hategerejwe abakiriya rimwe na rimwe bagataha batagurishije

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.