Dutembere iduka Air Cosmetic rimaze kuba ubukombe mu gucuruza imibavu igezweho mu mujyi wa Kigali

Air Cosmetic ni iduka riherereye mu mujyi wa Kigali rwagati, mu nyubako ya M Peace Plaza[Kwa Makuza], winjiriye ku muryango uteganye  n’inyubako ya  GRAND PANSION PLAZA, ukinjira uhita ureba ibumoso bwawe uhita ubona iryo duka ku muryango wa mbere ubanza.

Iri duka rimaze kuba ubukombe dore ko mu gihe cy’imyaka isaga ine rimaze rikora abarigana barivuga imyato kubw’imibavu myiza bahakura. Rwandanews24 yatembereye iri duka kugira ngo  tubagezeho ubwoko bw’imibavui itandukanye bafitiye ababagana.Muri Air Cosmetic bagira imibavu zo kumubiri, izo gutera mu myemda,  mu nzu, mu marido, izo mu bwogero, mu biro ndetse no mu mamodoka.Iyo mibavu yose ikubiyemo iy’abagore,abagabo ndetse n’a bana.

Amafoto ya bumwe mu bwoko bw’imibavu wasanga muri Air Cosmetic

Badusobanuriye igihe imibavu bafite ikoreshwa ni ibyiciro irimo:

Muri Air Cosmetic batubwiye ko bafite imibavu ikoreshwa  mu gihe cyubukonje ndetse n’ikoreshwa mu gihe cy’izuba. Izo zose wazihasanga ku bwinshi.

Rwandanews24 yaganiriye n’umuyobozi w’iri duka yitwa Alain Estalick GASASIRA, maze tumubaza uko ubu bucuruzi buhagaze ku isoko ry’u Rwanda, mu gisubizo cyiza adusubiza agira ati”  uti u Rwanda ubwarwo rurahumura, guhumura abanyarwanda babyumva cyane ubu tumaze imyaka ine duhumuza abanyarwanda ku bwoko bwishi butandukanye bwimibavu kandi myiza cyane akarusho kuri uyu wagatanu tariki 15 tuzaba turi kwizihiza imyaka 4 tumaze uwo munsi mbonereho  no kubatumira hazaba hari igabanyirizwa kuri bose ndetse hari ni ikarita  igurwa maze ukabaho bakugabanyiriza kubicuruzwa byabo

Turabatumiye mwese  by’umwihariko.”

Muri Air Cosmetic kandi borohereza abakiriya babo kubona imibavu bitewe n’amikoro yose waba ufite, dore ko bafite imibavu igura kuva ku bihumbi bibiri by’amanyarwanda(2,000Rwf), kugeza ku bihumbi Magana atatu na mirongo itandatu(360,000), kandi iyo umukiriya abyifuza babimugezaho aho yaba aherereye hose.

Niba ushaka imibavu ya Air Cosmetic wabahamagara kuri telephone:

+250788412135, cyangwa ukabasura ku rubuga rwabo rwa Instagrame @air_costmetic.

INKURU YA Theophile Bravery @Rwandanews24

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *