Prof. Ngabitsinze yababajwe n’imibare y’igwingira irangwa i Rubavu

Prof. Ngabitsinze jean Chrysostome, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi mu karere ka Rubavu yagaragaje ko ababajwe cyane n’imibare y’abana bagwingiye muri aka Karere kandi ari kamwe mu turere tubonekamo umusaruro mwinshi w’ibikomoka ku buhinzi.

N’uruzinduko yagiriye muri aka karere kuri uyu wa kabiri, tariki 12 Nyakanga 2022 ubwo yitabiraga umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bwo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana ku rwego rw’intara y’iburengerazuba, bwatangirijwe mu murenge wa Rubavu, akarere ka Rubavu.

Prof. Ngabitsinze mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango yagaragaje ko akarere ka Rubavu kaza mu twa mbere tweza cyane bikaba biteye agahinda ku ba karangwamo igwingira rikabije.

Ati “Akarere ka Rubavu imibare igaragaza ko kaza mu twa mbere tweza cyane umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, rimwe na rimwe ukanasanga umusaruro w’imboga bavuga ko bawuburiye isoko, ariko ikibabaje n’uko imibare y’igwingira ikabije kuko iri hejuru ya 40%, ibi icyo bivuze n’uko hari ababyeyi batita ku bana babo tukaba tubasaba kwita ku bana babo kuva bakivuka bakabigira ibya buri munsi ndetse bakabarinda kugwingira kuko aribo Rwanda rw’ejo.”

Prof. Ngabitsinze akomeza avuga ko nk’akarere keza ariko kagakomeza kugira imibare y’igwingira iri hejuru ari ikibazo gikomeye, gusa nka Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi izakomeza kuzamura ubuhinzi n’ubworozi muri aka karere igakurikirana nimba umusaruro ubikomokaho utajyanwa mu bucuruzi gusa ntibasagurire imiryango, cyangwa amafunguro agategurwa nabi bakazakomeza ubukangurambaga bushishikariza abaturage kurinda abana babo igwingira.

Prof. Ngabitsinze jean Chrysostome, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi mu karere ka Rubavu yagaragaje ko ababajwe cyane n’imibare y’abana bagwingiye muri aka Karere

Habitegeko francois, Guverineri w’intara y’iburengerazuba nawe witabiriye ubu bukangurambaga avuga ko igwingira ari ikibazo cy’urusobe kuko impuguke zivuga ko Atari ikibazo gituruka ku mirire mibi n’uburyo iteguyemo, kuko hari udukoko tuzanwa n’umwanda tugatera abana inzoka bikagwingiza benshi ku kigero cyo hejuru.

Habitegeko akomeza avuga ko hari ibintu byinshi abantu bakwiriye kurebaho nko gusuzuma neza nimba abana barya indyo iteguranywe isuku, kugira ngo hakumirwe inzoka zitera abana kugwingira.

Habitegeko avuga ko mu guhangana n’ikibazo cy’igwingira mu ntara y’iburengerazuba hatangijwe ubukangurambaga bw’isuku kugira ngo hashyirwe imbaraga mu guhanangana n’umwanda, ndetse yakomoje ku kamaro k’amarerero yo mungo kuko abana baba bari hamwe kugenzura isuku n’imirire byabo ndetse no kubapima bikoroha.

Habitegeko asanga buri mudugudu nuramuka ufite amarerero atari munsi y’atatu bizazana impinduka mu guhangana n’igwingira ry’abana.

Ese n’iki gitera igwingira mu karere ka Rubavu?

Muhawenimana Lucie ati “Umwana wanjye yavutse Kanama 2021 aza kujya mu mirire mibi bangira inama y’ukuntu namutekera indyo yuzuye none yavuyemo ndetse ndamupimishije basanga afite ibiro 9, imbarutso yo kujya mu mirire y’umwana nuko najyaga i Goma guca inshuro buri munsi nkamusigira umukobwa wo kumurera akajya amufata nabi bituma agwingira, byansabye kureka kujya i Goma mwitaho arakira, none kuri ubu abayeho neza.”

Muhoza Monique ati “Umwana wanjye yari ari mu muhondo kuko namubyaye mu gihe cya guma murugo umuntu atabasha kujya guca inshuro, nageze ku bitaro banshira muri gahunda za Shishakibondo kuko twasaga nk’abananiwe inshingano zacu kwa muganga baduha ifu ikatwunganira kuri rya funguro twabonye.”

Muhoza akomeza avuga ko mubyatumye umwana we ajya mu murongo w’umuhondo harimo kuba yarajyaga guca inshuro nabwo bimugoye agasiga nta gikoma yatekeye umwana kuko ubushobozi bwari buke, gusa nyuma yo kubona ifu y’igikoma bikaba byaroroheje ubuzima ndetse bikanafasha abana babo kuva mu mirire mibi.

Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ya 2015 igaragaza ko akarere ka rubavu kari gafite 46,3% by’abana bagwingiye bari munsi y’imyaka itanu.

Mu mwaka wa 2020 uyu mubare w’abana bagwingiye muri aka karere wagabanutseho 6% ugera kuri 40,2%. 

Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye ubukangurambaga bwo kurwanya igwingira
Abitabiriye ubu bukangurambaga bahawe ikinini cy’inzoka
Abana bo muma rerero bagaburiwe indyo yuzuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *