Tanzania: Hadutse indwara y’amayobera

Indwara itaramenyekana inkomoko n’izina ryayo yadutse mu gihugu cya Tanzania, uwo ifashe yikubita hasi nk’urwaye igicuri agahita atangira kuva amaraso mu mazuru nk’uko Minisitiri w’Intebe muri iki gihugu yabibwiye perezida Samia nyuma yo gusura agace iyi ndwara yagaragayemo.

Ni indwara itaramenyekana imiterere yayo ikaba itaranaboneha mu kindi gihugu ku Isi, yatangiriye mu Majyepfo ya Tanzania; abaturage bahatuye bavuga ko babanje kugira ngo ni imyuna, ariko baza gusanga atariyo kuko umuntu ufashwe nayo ahita yikubita hasi, agatangira kuva amaraso mu mazuru.

Iyi ndwara kandi yemejwe na Perezida wa Tanzaniya Samia Suluhu Hassan, wavuze ko yabiganirirjwe na minisitiri w’intebe wari uherutse gusura aka gace gahana imbibe n’igihugu cya Mozambique.

Perezida , Samia Suluhu, yemeye ko iyi ndwara ihari ubwo yaganiraga n’abayobozi b’amadini mu nama rusange ngarukamwaka ya 20  y’abepiskopi gatolika  muri Afurika y’iburasirazuba no hagati, AMECEA i Dar es Salaam.

Perezida Samia yagize ati: “Ejo navuganaga na minisitiri w’intebe, aherutse gusura uturere two mu majyepfo, ambwira ko yabonye icyorezo cy’indwara, abantu bava amaraso mu mazuru bakagwahasi.”

<

Perezida Suluhu kandi yavuze ko ataramenya neza iby’iyi ndwara, kuko ngo ategereje ko abahanga mu by’ubuzima  bagira icyo babikoraho hakamenyekana imiterere yayo, bityo hakamenyekana icyakorwa.

Uturere two mu majyepfo ya Tanzaniya nitwo twugarijwe n’iyi ndwara idasanzwe, itera abantu kuva amaraso no kwitura hasi. Uretse kwitura hasi no kuva amaraso mu mazuru, nta bindi bimenyetso biratangazwa bishobora kugaragaza ko umuntu yafashwe n’iyi ndwara cyangwa niba ishobora kwandura.

Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare w’abantu bamaze kwandura iyi ndwara, ariko amakuru avuga ko imaze kugera mu bihugu 8.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.