Abaturage bo mu Murenge wa Musenyi bavuga ko ibigega bifata amazi ava ku nzu byabafashije guhangana n’imihindagurikire y’irere kuko amazi yarabasenyeraga mu gihe cy’imvura no mu gihe cy’izuba bakabura amazi yo gukoresha nk’uko babibwiye Rwandanews24.
Aba baturage bavuga ko mbere y’uko bafashwa kubona ibigega bifata amazi bari bafite urusobe rw’ibibazo bituruka ku mihindagurikire y’ikirere.
Uwamariya aganira na Rwandanews24 yagize: “Akarere ka Bugesera mu myaka yaahize kakunze kwibasirwa n’izuba bakabura amazi, igihe imvura iguye ikabasenyera, isuri igatwara imirima n’imyaka yabo kuko amazi yatizwaga umurindi n’aturuka ku nzu.”
Akomeza avuga ko Ikigo cy’Igihugu cyita ku bidukikije (REMA), cyabahaye amahugurwa ku kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe banafashwa kubona ibigega byo gufata amazi.
Nzeyimana nawe atuye mu Murenge wa Musenyi mu karere ka Bugesera. We avuga ko uretse kuba ibigega bifata amazi ava ku nzu, byanabaruhuye kuvoma bakoze urugendo rurerure kuko ibura ry’amazi muri aka karere rituruka ku mihindagurikire y’ibihe.

Ati: “Akarere ka Bugesera gakunze kwibasirwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe cyane cyane izuba rituma amazi abura igihe kirekire. Ibi bigega twahawe bidufasha kubika amazi tugateganyiriza igihe cy’izuba.”
Nk’uko bikubiye mu masezerano mpuzamahanga y’ i Paris (Paris Agreements) n’amasezerano mpuzamahanga avuguruye ya Kigali (Kigali Amendments), Guverinoma y’ u Rwanda yaahyizeho ingamba zo kurengera no kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Imwe muri izo ngamba harimo n’ibigega bifata amazi ava ku nzu ari nabyo aba baturage bo mu karere ka Bugesera bafite.