Rubavu: Umukozi wohereje Umutetsi guhagararira Umurenge mu Kwibuka aracyari kwigwaho

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko butarafata umwanzuro wo kwirukana Nyiraneza Espérance, umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Rugerero uvugwaho kohereza umukozi utekera abanyeshuri guhagararira ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugerero mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, iperereza ririmo gukorwa niriramuka rimufashe Ubuyobozi bugako uretse no kwirukanwa azahabwa ibindi bihano kuko yakoze ikosa rikomeye.

Kambogo Ildephonse, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu ku murongo wa terefone yahamirije Rwandanews24 ko babajwe n’ibyakozwe n’Umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wohereje umutetsi guhagararira Ubuyobozi bw’umurenge mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa Abayirokotse bafashe nko kuyipfobya.

Ati “Ibyo yakoze byo kohereza umutetsi ngo ajye ku muhagararira ni ikosa rikomeye, kuri ubu turimo kugenzura impamvu yabikoze n’ikibyihishe inyuma, gusa niyo umwanzuro wafatwa ntiwaba ubangamiye imigendekere y’akazi ka buri munsi, ubu turacyashakisha amakuru arambuye mbere y’uko umwanzuro ufatwa kuko amakuru aracyarimo kwegeranywa kugira ngo hamenyekane icyaba cyarabiteye.”

Kambogo avuga ko gupfobya ari icyaha gihanwa n’Amategeko, ndetse bihanganishije abagize Komite ya IBUKA yateguye igikorwa cyo kwibuka, ndetse bakanabashimira uburyo bitwaye igikorwa cyo kwibuka kikarangira, ndetse bakanatangira amakuru ku gihe, akabasaba ko ibindi babiharira ubuyobozi.

Rwandanews24 yagerageje kuvugisha Nyiraneza Espérance ukekwaho gukora igikorwa cyafashwe nko gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ntibyadukundira, kuko inshuro zose twamuhamagaye atigeze abasha gufata terefone, dore ko twamuhamagaraga igacamo ntayifate twakongera tugasanga ari kuyivugiraho.

<

Imbarutso y’iki kibazo cyateje Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu murenge wa Rugerero guhahamuka mu gihe bibukaga ababo bayizize

Byaje kugora abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kubyakira ubwo uyu mutetsi yari amaze gushyira indabo ku rwibutso rwo muri iki kigo, bamwe mu bayirokotse bitabiriye uyu muhango batangiraga guhahamuka.

Hari amakuru Umunyamakuru wa Rwandanews24 yamenye ko impamvu aba barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batangiye guhahamuka, uyu mutetsi akimara gushyira indabo ku Rwibutso harimo abavuga ko Umubyeyi w’uyu mutetsi (Nyina) ubwo Jenoside yakorwaga hari umuryango yaranze aho wari wihishe maze ugatsembwa n’Interahamwe, ibintu bitigeze binezeza abayirokotse kumubona ariwe mushyitsi mukuru mu kwibuka ababo bishwe bazira uko baremwe batigeze bahitamo.

Kuwa 3 Kamena 2022 nibwo Murenzi Augustin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero yagombaga kwitabira igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku kigo cya GS Nkama kubera ko yagombaga gusezeranya abageni yahisemo kohereza umukozi ushinzwe uburezi Nyiraneza Espérance nawe yoherezayo uwitwa Mbarushimana Jean Claude utekera abanyeshuri muri College de Gisenyi Inyemeramihigo.

Uyu mukozi utekera abanyeshuri yoherejwe nk’ugomba guhagararira ubuyobozi bw’umurenge wa Rugerero. Ibintu Ibuka yavuze ko ari ugupfobya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yahise ahagamagaza Nyiraneza Espérance nuko nawe azana ibaruwa yemera amakosa asaba imbabazi.

Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Rugerero, Habiyaremye Abdulkarim, yavuze ko kuba ubuyobozi bwarohereje umutetsi wo mu kigo byafaswe nko gupfobya Jenoside kuko byatumye benshi bahahamuka.

Ati “Kubona yaroherejwe nawe akohereza umutetsi wo muri College Inyemeramihigo kandi akaza nk’umushyitsi mukuru ahagarariye ubuyobozi, byaratubabaje nk’abarokotse ni ugupfobya kuko n’ibintu byatumye abenshi muri twe bahahamuka.”

habiyaremye yakomeje yibaza impamvu ubuyobozi butohereje ba gitifu b’utugari bitabiriye uyu muhango, kuko Gitifu w’akagari wari uhari yafashwe nk’umuturage usanzwe umutetsi afatwa nk’umushyitsi mukuru.

Mbarushimana Jean Claude usanzwe ukora akazi ko gutekera Abanyeshuri muri College de Gisenyi Inyemeramihigo yahagarariye Umurenge wa Rugerero mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bihungabanya benshi (Ifoto: IGIHE)

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.