Niteguye kwiyamamaza mu yindi myaka 20- Perezida Kagame

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riha amahirwe Perezida Paul Kagame yo kuzimamaza muri manda ebyiri z’imyaka itanu ziri imbere, gusa mu kiganiro yahaye France 24, Umukuru w’Igihugu yavuze ko ateganya kwiyamamaza mu myaka 20 iri imbere.

Perezida Paul Kagame avuga ko iby’amatora ari ubushake bw’abaturage n’amahitamo yabo

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’umunyamakuru Marc Perelman wa France 24, cyatambutse kuri iyi televiziyo mu masaha y’ijoro ku wa Gatanu, yamubajije niba azongera kwiyamamaza mu mwaka wa 2024.

Perezida Kagame ati: “Niteguye kongera kwiyamamaza mu yindi myaka 20 [Umunyamukuru amubaza, muzongera kwiyamamaza mu yindi myaka 20] Perezida Kagame ati “Ni amatora! Ni ukwivuguruza, ni ubwo buryarya navugaga [Umunyamakuru ati “hashobora kuba hari inzitizi y’umubare ntarengwa wa manda], Perezida Kagame ati “ariko ni amahitamo y’abaturage. [Umunyamakuru, amatora aba mu mucyo?] Perezida Kagame ati “Yego, mu byo abantu banenga, mwumvise nta wigeze avuga ko amatora atabaye mu mucyo no mu bwisanzure, mwanabyumvise ko biba ahandi ariko nta wigeze abivuga mu batunenga, ariko n’ubu tuvugana icyo kibazo hari aho kiri mu bihugu byateye imbere mura byumva ko hari aho byabaye mu matora ahantu bafite Demokarasi iteye imbere [Umunyamakuru ati “muri America?] Kagame ati “Yego.”Kwamamaza

Kuri iyi Ngingo Perezida Kagame yakomeje ati “Ntekereza ko abantu bagomba kwifatira icyemezo, bo ubwabo ku byo bashaka gukora. Mufite ibibazo byanyu, abantu bashaka kuririraho, hanyuma mugashaka kumpa amabwiriza y’ibyo nkora, ni ukwivuguruza, mu matora abaturage ni bo bahitamo, kandi amatora avuga ko ari uguhitamo kw’abaturage.”

Nibwo bwa mbere Perezida Paul Kagame atangaje aho ahagaze ku matora ateganyijwe mu Rwanda nyuma yo gusoza manda ye ya 2017-2024.

Amatora y’Umukuru w’igihugu mu Rwanda aheruka kuba muri Kanama 2017, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yavuze ko Abanyarwanda mu gihugu imbere batoye ari 6,769,514 kuri 6,897,096 bari kuri listi y’itora, n’abandi 39,709 batoreye mu mahanga, ku barenga 44,000 bari kuri lisiti y’itora.

Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda yavuze ko Perezida Kagame yatowe n’Abanyarwanda 6,675472 bangana na 98,8%.

Mpayimana Philippe yatowe n’abantu 49,031 bangana na 0.73%, naho Habineza Frank atorwa n’abantu 32,701 bangana na 0.48%.Kwamamaza

Amatora yabaye habanje ubusabe bw’Abanyarwanda bwo kuvugurura ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga, yabuzaga Perezida Kagame kwiyamamaza kuko yari asoje manda ebyiri z’imyaka 7.

Itegeko Nshinga rishya ryavuguruwe muri 2015, riha amahirwe Perezida Paul Kagame kuba nasoza iyi manda y’imyaka 7, aziyamamaza mu zindi manda ebyiri z’imyaka itanu imwe imwe. Gusa ntaho Itegeko nshinga rivuga ko iyo myaka nta yindi yakongerwaho.

Uko Perezida Paul Kagame yabibwiye France 24, bigenze uko bimeze, yaziyamamariza kuyobora manda itaha, n’izayikurikira, na nyuma yaho akiyamamaza muri manda ebyiri Itegeko Nshinga ribaye ritarahinduwe.

Umuseke

COMMENTS

  • AvatarMuhawenimana Victoire July 10, 2022 At 12:50 pm

    Uwo mubyeyi wacu tumuri inyuma kndi tuzamutora 100% kugeza igihe azumva ananiwe prezida wacu oyeeeeeeee

  • AvatarUkwishatse Fulgence July 10, 2022 At 12:59 pm

    Nibyo twarabitoye perezida wacu akwiye unlimited mandate kuko ubudasa agaragaza biragoye kubona undi muntu nkawe keretse ariwe umuteguye! France 24 yumve ko ubushake bw’abeneguhugu buruta ibyo bita amategeko.

    • Tuzamutora namajwi arenga 100%kuko nawe akora ibiruta cyane Ibyo abaturage bari bamwitezeho Paul Kagame oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeoyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeoyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!

  • AvatarMAJYAMBERE Verien July 11, 2022 At 2:51 am

    Kbs muzehe wacu turamushyigikiye arashoboye azayobore kugeza igihe azumva ananiriwe👍👍👍

  • Songa mbele mzee wetu tunakupenda Sana Mungu akubaliki

  • AvatarMANIRARORA THEOGENE July 13, 2022 At 8:37 pm

    H .E Yubahwe imvugo niyo ngiro. Yadutoje kuba abo turibo ubu kuburyo namahanga ibanga tugendana ryarabayobeye

  • Turamushyigikiye arabikwiriye kdi arashoboye Imana ikomeze imushyigikire

  • Please Post Your Comments & Reviews

    Your email address will not be published. Required fields are marked *