Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, yatangaje ko Itangazamakuru ribujijwe gukora ibiganiro by’Ubuvuzi cyangwa ibyerekeye imiti udahagarariye iyi minisiteri, ikigo cyangwa urwego byemewe na MInisante. Itangazamakuru rikaba ribujijwe kwakira no gutangaza ibiganiro by’abantu batari mu nzego zavuzwe haruguru.
Minisante yakomeje ivuga ko “Birabujijwe kwamamaza imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi binyuze mu isakazamashusho, ibiganiro by’itangazamakuru, ibitabo, ubutumwa bushyizwe ku mihanda cyangwa ubundi buryo. Ibigo by’itangazamakuru bibujijwe gutangaza ibikorwa byo kwamamaza imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi.”