Kigoma: Impanuka y’imodoka yahitanye abasirikare 2 abandi barakomereka

Umuyobozi w’agateganyo wa Polisi mu ntara ya Kigoma, Menrad Sindani yabwiye  itangazamakuru ko iyi mpanuka yabereye mu gace  ka Kidahwe mu ntara  Kigoma muri Tanzania.

Yavuze ko imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser  ifite nomero 3186 JW 9768 ya 825 JKT yakoze impanuka hagapfa abasirikare babiri abandi bane barakomereka bikabije.

Komanda Sindani yavuze ko abapfuye ari Havent Michael  hamwe  na Nicholaus Mbinda bapfuye ubwo bajyanwaga mu bitaro bya Kigoma Maweni.

Umuyobozi wa Polisi mu muri Kigoma yatangaje ko abakomeretse ari Andrea Matthew  Manyama Karilo ( Ngongolina Julius na Ramadhani Kapile, umushoferi w’imodoka warutwaye iyo modoka.

Please Post Your Comments & Reviews

Your email address will not be published. Required fields are marked *