UK: Boris Johnson aregura nk’umukuru w’ishyaka ariko agume kuba Minisitiri w’intebe kugeza ku muhindo

Boris Johnson uyu munsi aregura ku mwanya w’umukuru w’ishyaka riri ku butegetsi mu Bwongereza rya Conservative.

Azaguma kuba Minisitiri w’intebe kugeza ku muhindo (iremba mu Kirundi) w’uyu mwaka.

Johnson araza gutangaza kwegura kwe kuri uyu wa kane.

Umuvugizi w’ibiro bya Minisitiri w’intebe – bizwi nka No 10 Downing Street – yagize ati: “Minisitiri w’intebe araza kugeza itangazo ku gihugu uyu munsi”.

Guhatanira umwanya wo kumusimbura ku buyobozi bw’ishyaka bizaba kuri iyi mpeshyi, naho Minisitiri w’intebe mushya azaba ariho mu kwezi kwa cumi uyu mwaka ubwo hazaba haba inama nkuru y’ishyaka.

<

Ku myaka ibiri n’iminsi 349 (kuva mu mwaka wa 2019 kugeza muri uyu wa 2022), abaye umwe muri ba Minisitiri w’intebe b’Ubwongereza bamaze igihe kigufi ku buyobozi.

2 thoughts on “UK: Boris Johnson aregura nk’umukuru w’ishyaka ariko agume kuba Minisitiri w’intebe kugeza ku muhindo

  1. Nuakubahwa presedent wa Republic y’u Rwanda turamukunda cyaneeeee tuzongera tumutore,

    Ariko bazadufashe bakemure ikibazo cy’ubusumbane k’umushahara w’abakozi mu Rwanda.
    Urugero: Umwarimu wo muri primary ahembwa make ugerera Nije n’abigisha secondary school Kandi imvune nyinshi ziba kuri primary, murakoze.

  2. Nyakubahwa presedent wa Republic y’u Rwanda turamukunda cyaneeeee tuzongera tumutore,

    Ariko bazadufashe bakemure ikibazo cy’ubusumbane k’umushahara w’abakozi mu Rwanda.
    Urugero: Umwarimu wo muri primary ahembwa make ugerera Nije n’abigisha secondary school Kandi imvune nyinshi ziba kuri primary, murakoze.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.