Habimana Emmanuel, umuturage wo mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Kivumu, Akagari ka Bunyunju wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera imvugo ze zuzuyemo ukuri kwinshi ariko na none zisa nk’aho zisekeje aho yazanye imvugo “Ibisambo by’ibyubi” yashyikirijwe na Guverineri w’intara y’iburengerazuba inzu yubakiwe n’Ubuyobozi iherereye mu kagari ka Kabujenje hejuru y’umuhanda Rubavu-Karongi ahazwi nko kwa Shuni.
Habimana Emmanuel yamenyekanye mu ntangiriro za Gicurasi 2021, binyuze ku ka videwo kashyizwe kuri channel ya Youtube ya Kivu post y’uwitwa Iradukunda Samson, bikaza kurangira hakoreshejwe ababyeyi be mu kumushyiraho igitutu kugira iyi videwo isibwe, akaza no kubyubahiriza videwo akayivanaho, ariko hari abinkwakuzi bari bamaze kuyivanaho bakomeza kuyihererekanya, ibyatumye Ubuyobozi bukurikirana ikibazo cya Habimana Emmanuel byanatumye yubakirwa iyi nzu yashyikirijwe.

Habimana Emmanuel mu buhamya bwe avuga ko kubera ubukene yarimo Umugore yamutanye abana akajya kwishakira undi mugabo.
Habimana Emmanuel wari umaze imyaka myinshi asembera kubwo kutagira aho akinga umusaya, mu kiganiro yahaye Rwandanews24 muri Kamena 2021 yatangaje ko ibyo Umukuru w’Igihugu amugenera bitamugeraho kubera abayobozi b’ibisambo by’ibyubi bibirya.
Nyuma y’uko tuvuganye na Habimana Emmanuel, ubwo twageragezaga kubaza Ayinkamiye Emerance wari Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro muri icyo gihe yatangarije Rwandanews24 ko uyu muturage ibyo avuga abeshya, kuko yari afite amasambu akayagurisha akayamara ariko nabo bakomeje kubona atabaza bakamukodeshereza inzu yo kubamo ngo abone aho akinga umusaya, ibintu twakomeje gukurikirana tugasanga uyu muyobozi yarabeshyaga kuko Habimana yararaga hanze ku ibara ry’inzu y’ubucuruzi.
Mubyo Habimana Emmanuel yavugaga ko yagenewe n’Umukuru w’igihugu ntibimugereho icyo gihe yavuze ko harimo amabati, inzugi akabibura nyuma bakaza no ku mufotorera ku nzu bikarangira ihawe undi muturage we akarenzwa ingohe.
Habimana kuri uyu wa 06 Nyakanga 2022 yashyikirijwe inzu yubakiwe ku bufatanye bw’Urwego rwa Dasso rukorera mu karere ka Rutsiro n’Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze akaba yahawe inzu y’ibyumba 3 n’uruganiriro, ikagira igikoni hanze, ubwogero n’ubwiherero, yahawe kandi ibyo kurya bitandukanye byo kumufasha gutangira ubuzima.

Ubwo Habimana Emmanuel yashyikirizwaga inzu yubakiwe akanyamuneza kari kose haba kuri we n’abana be, dore ko abaturage b’uyu murenge bari bikoreye amatekero baturutse mu tugari twose tugize uyu murenge.
Munyamahoro Patrick, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gushyikiriza inzu ku mugaragaro Habimana, yavuze ko abenshi bamwitaga amazina amutesha agaciro (Icyubi cyangwa Umunyarubega), abandi bakavuga ko ari umurwayi wo mu mutwe kubera uburyo bubi yari abayeho yirirwa yikorera imizigo iremereye ngo arebe ko yabaho ariko atari ko biri kuko ari umuturage nk’abandi.
Murekatete Triphose, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro avuga mu mwaka w’ingengo y’imari usojwe umuhigo wo kubakira abatishoboye bawuhiguye ku kigero cya 100% ndetse muri uyu mwaka w’ingengo y’imari dutanagiye bazakomeza kubakira n’abandi badafite aho bakinga umusaya.
Ati “Mu mwaka w’ingengo y’imari dusoje twubakiye amazu imiryango 71 itaragiraga aho ikinga umusaya, twafatanyije n’abihayimana (Amadini n’amatorero), aho muri uyu mwaka tugiye gutangira tuzubakira imiryango yisumbuyeho, kuko tuzubakira imiryango irenga 300.”
Murekatete akomeza asaba abaturage kuzitabira imiganda muri gahunda yo kubakira abaturage badafite aho bakinga umusaya, ndetse abubakiwe amazu akabasaba kubungabunga no gufata neza inzu bahawe.
Habitegeko francois, Guverineri w’Intara ubwo yabwiraga Habimana ko inzu ayihawe yongeye gusengera Umukuru w’Igihugu, Ingabo z’Igihugu n’Ubuyobozi bwose kugeza ku rwego rw’umurenge asabira abayobozi b’u Rwanda ku mana ngo ibakomeze mubyo barimo gukora.
Habitegeko Francois, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba ati “Habimana Emmanuel abenshi twamumenye binyuze ku mbuga nkoranyambaga ariko ugasanga abantu bamuseka, bamuvugiraho kandi ibyo yavugaga byari byo kuko atagiraga aho aba ndetse ntan’ubundi bufasha yari afite, icy’ibanze n’uko yabonye inzu ndetse turashimira abaturage ba Kivumu bamugeneye ibyo kurya by’ibanze, mu byo yavugaga yashimaga nyakubahwa Perezida wa Repubika avuga ko hari aho agejeje u Rwanda anamusaba ko nawe hari ibyo yamugezaho, uyu munsi turishimye ko agiye mu kindi cyiciro kuko atagiraga aho aba, abayeho ubuzima bubi none ahawe aho kuba.”
Habitegeko avuga ko Habimana Emmanuel nyuma yo gutuzwa hagiye kuzakurikiraho kumuha Girinka nawe akabasha kunywa amata, akanabasha kubona ifumbire.
Habitegeko akomeza avuga ko batazihanganira abayobozi gito mu nzego z’ibanze banyanganya umuturage ibyo yagenewe n’Umukuru w’igihugu, umuyobozi abereyeho kutarenganya umuturage no kumuvuganira kuko batabereyeho kwambura umuturage ibyamugewe, bakabimugezaho uko byakabaye.
Mu karere ka Rutsiro habarurwa imiryango irenga 400 itagira aho ikinga umusaya ikaba izakomeza kugenda ituzwa uko ubushobozi buzajya buboneka, dore ko n’igice kinini cy’ingengo y’imari y’umwaka 2022-2022 kingana n’arenga Miliyari 3 Frw cyashyizwe mu bikorwa biganisha ku mibereho myiza y’abaturage.





Nibyiza kwerekana Ibyiza bikorerwa abaturage
Mukomerezaho
Ndabona n’urwego rwa DASSO rumaze kugera kure ,Gusa Nibyiza bakomerezaho babereka ibyiza bikorerwa abaturage.
Iki gikorwa ni Indashyikirwa. Courage Rutsiro kureba kure 🙏🙏🙏
Ok, ni nyiza cyane ibyakozwe birashimishije arikose niba yabikorewe kubera ko yatabarije kuri social media, iyo atahatabariza biba byakozwe? Nonese ahari abakeneye ubufasha bajye bifashisha social media niba abakwiriye kubamenya cg kubafasha batabikora?