Umutwe wa M23 wamaganye icyemezo cy’inama yabereye i Luanda muri Angola hagati ya Perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, byatumijwe n’umuhuza Perezida wa Angola João Lourenço.
Mu byo abakuru b’ibihugu banzuye harimo ko umutwe wa M23 ugomba guhita ushyira intwaro hasi, ukava mu birindiro wigaruriye. Ni mu gihe kandi ibikorwa byose by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri RDC bigomba gukorwa hubahwa ubusugire bw’igihugu.
Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma, yavuze ko umutwe wa M23 utiteguye guhita uva mu birindiro byawo kuko ikibazo cy’uyu mutwe ari icya politiki kireba Abanye-Congo, kidakwiye kuganirwaho hagati y’u Rwanda na RDC.
Major Ngoma yabwiye BBC ati “Turahava [mu birindiro] kugira ngo tujye hehe? Kugira ngo dusubire mu buhungiro?.Twebwe turi Abanye-Congo, muragira ngo tubeho nta gihugu tugira?”
Yakomeje avuga ko ibi biganiro by’i Luanda nta cyo bizageraho kuko ‘twebwe turwanira impamvu nziza kandi y’ukuri’.
Kuva mu kwezi gushize, umutwe wa M23 wigaruriye ibice bimwe byo mu ntara ya Kivu ya Ruguru birimo n’umujyi wa Bunagana uri ku mupaka na Uganda.
Leta ya Congo ishinja leta y’u Rwanda guha ubufasha umutwe wa M23, leta y’u Rwanda na yo igashinja FARDC gukorana n’umutwe wa FDLR urimo bamwe mu bo u Rwanda rushinja gusiga bakoze jenoside mu 1994.
Uyu mutwe uvuga ko urwanira Abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, uvuga ko bahejwe na leta ya Congo.
Leta ya Congo yamaganye abibasira Abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda cyangwa abakoresha imvugo ihembera urwangano.
Imirwano hagati y’ingabo za Congo n’umutwe wa M23 yongeye kubura mu mpera y’ukwezi kwa gatatu, nyuma y’imyaka igera hafi ku 10 yari ishize nta gitero gikomeye M23 ikora.