Abahinzi bo mu murenge wa Musenyi mu karere ka Bugesera ko bavuga gutera ibiti bivangwa n’imyaka byongereye umusaruro w’ubuhinzi bwabo bitandukanye n’uko mu bihe byashize byari bimeze nk’uko babibwiye Rwandanews24.
Habihirwe Diogene ni umuhinzi mu murenge wa Musenyi. Avuga ko uretse kuba gutera ibiti bivangwa n’imyaka bimuha ubwatsi bw’amatungo, bitanga isaso y’imyaka n’umusaruro ukiyongera.
Mu mwaka wa 2013 yahingaga ibishyimbo ku buso bwa a 40 agasarura ibiro 20, ariko atangiye guhinga ibiti bivangwa n’imyaka umusaruro wikubye inshuro 5.

Ati: “Ubutaka nahingagaho ntabwo bwiyongereye, ariko umusaruro wariyongereye, ubu nsarura ibiro 100 by’ibishyimbo ku buso bungana na are (a) 40 kandi mbere narasaruragaho ibiro 20. Iyo imyumvire ihindutse n’ubuzima burahinduka.”
Ati: “Mbere nari mfite imyumvire y’uko ibiti bivanze n’imyaka bituma umuntu atabona umusaruro uhagije, ariko nasanze biwongera kuko bitanga ifumbire ivuye ku mababi y’ibiti. Ikindi umusaruro uriyongera kuko ifumbire ifasha ibihingwa kwera neza.”
Akomeza avuga ko uretse gutera ibiti bivangwa n’imyaka akabona umusaruro, ubu n’ikibazo cy’ubwatsi bw’amatungo cyarakemutse kuko bimwe mu biti bahinga harimo n’ibitanga ubwatsi bw’amatungo.
Leta y’ u Rwanda yashyize imbaraga mu ngamba zo kurengera ibidukikije mu rwego rwo guhangana n’ingaruka zituruka ku iyangirika ryabyo n’imihindagurikire y’ibihe. U Rwanda rwabaye Igihu cya mbere ku Isi cyagaragaje ingamba zihamye zo kurengera ibidukikije mu cyerekezo cya 2050 (Nationally Determineted Contributions), ndetse mu mwaka wa 2016, u Rwanda rwemeje ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mpuzamahanga yo kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ariyo yitwa ‘Kigali amendments’ mu ndimi z’amahanga.

Murekeyisoni Alice nawe ni umuhinzi mu kagali ka Musenyi, Umurenge wa Musenyi. Aganira na Rwandanews24 yavuze ko mbere yo kwitabira gahunda yo guhinga ibiti bivangwa n’imyaka yari afite imyumvire y’uko adashobora kubona umusaruro uhagije aramutse ateye ibiti bivangwa n’imyaka.
Ati: “Ikintu cyatumaga ngira imyumvire yo kudahinga ibiti bivangwa n’imyaka, ni uko nta makuru nari mfite ku kamaro kabyo. REMA (Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije); cyaraduhuguye gifatanyije n’ubuyobozi bw’akarere kacu, maze gusobanukirwa nahise nsaba ingemwe zo gutera.”
Gutera ibiti bivangwa n’imyaka ni imwe mu ngamba zo kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe kuko bigabanya ibyuka bihumanya ikirere, bigafata ubutaka mu rwego rwo kurwanya isuri nayo yangiza ibidukikije.
Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye n’Umukozi ushinzwe kurengera ibidukikije mu karere ka Bugesera Mukunzi Emile, avuga ko iyi gahunda yo gutera ibiti bivangwa n’imyaka itangira abaturage batabyumvaga, ariko imyumvire yabo yaje guhinduka.
Ati: “Ntabwo byari byoroshye kubwira umuhinzi ngo mu bihingwa bye avangemo n’ibiti bizamufasha kubona umusaruro uhagije, ifumbire, kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana. Abahinduye imyumvire ubu nibo badufasha mu bukangurambaga bakabwira bagenzi babo ibyiza byabyo kuko bamaze kubona akamaro ko gutera ibiti bivangwa n’imyaka.”

Ibiti bivangwa n’imyaka birimo amoko atandukanye, harimo ibitanga ubwatsi bw’amatungo, ibitanga ifumbire n’ibyimbuto bifasha mu kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana.
Ibiti by’imbuto bivangwa n’imyaka harimo ipapayi, avoka, imyembe, amapera…naho ibitanga ifumbire n’ubwatsi harimo kariyandra, umubirizi, kasiya, resena n’ibindi.