DRC: M23 ihanze amaso inama y’ I Luanda nyuma yo kwigarurira uduce 14

Umutwe wa M23 watangaje ko wafashe uduce twari turimo imbunda zikomeye za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), mu rugamba rukomeje kubera muri teritwari ya Rutshuru.

Uyu mutwe uheruka gushinja ingabo za Leta ko zashinze imbunda nini rwagati mu baturage cyangwa ku bikorwa remezo bikoreshwa n’abantu benshi, ku buryo kuzirasaho bishobora gutuma abasivili bahatikirira.

Uyu mutwe waje kuvuga ko kuri uyu wa Kabiri wafashe ibirindiro byinshi bya FARDC, irimo kurwana ifatanyije na FDLR na Mai Mai.

Itangazo ryawo rivuga ko ibitero by’ingabo za Leta byishe abasivili benshi abandi barakomereka, mu duce tugenzurwa na M23 ndetse n’aho izo mbunda za FARDC zari zishinze.

Rikomeza riti “Ku mabwiriza yatanzwe n’ubuyobozi hagamijwe gucecekesha izo ntwaro, Ingabo za M23 zatsinze ihuriro rya FARDC-FDLR-Mai Mai, zigarurira uduce dukurikira: Bikenke, Kavumu, Bugina, Mbuzi, Kinihira, Mutovu, Muhimbira, Shangi, Nkokwe, Nyabikona, Tanda, Rutsiro, Kashali na Bukima.”

Nubwo uyu mutwe wafashe utu duce, washimangiye ko witeguye gukomeza ibiganiro na Guverinoma ya RDC, kuko ari bwo buryo bwonyine bwakemura ibibazo bikomeje guhanganisha impande zombi.

Ni ibibazo bishigiye ku masezerano M23 yagiranye na Guverinoma ya RDC agamije gushyira iherezo ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu, ariko atarigeze ashyirwa mu bikorwa na Leta.

Ibi bikorwa byose kandi bikomeje kubaho mu gihe kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Nyakanga, u Rwanda na RDC bategerejwe mu biganiro i Luanda muri Angola, bigamije guhosha umwuka mubi uvugwa hagati y’ibi bihugu.

M23 yatangaje ko ifite icyizere ko inama ya Luanda ishobora gutuma ibyo isaba kandi byemewe n’amategeko, bihabwa agaciro.

RDC ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, ariko rukabyamaganira kure.

Ibi bibazo byongererwa ubukana n’ubugizi bwa nabi bukomeza gukorerwa abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, cyane cyane mu burasirazuba bwa RDC.

Mu itangazo rya M23 yakomeje iti “Twamaganye bikomeye ibikorwa bitera ipfunwe, ihigwa, ifungwa ridakurikije amategeko, ishimutwa n’ihohoterwa. Ibyo ni ibintu bikomeje kuba kuri bagenzi bacu bavuga Ikinyarwanda mu gihugu hose, nyuma y’imvugo zibiba urwango no guhamagarira ubugizi bwa nabi n’ubwicanyi byakomeje kunyuzwa mu ruhame cyangwa ahandi, mu nzego zitandukanye muri RDC haba mu bayobozi ba gisivili, inzego za politiki, igisirikare na polisi.”

Uretse abavuga Ikinyarwanda, no mu batabarizwa muri uwo muryango mugari nabo ngo harimo abatotezwa muri ubwo buryo kubera uko basa cyangwa se ko badashyigikiye ibitekerezo bibi bikomeje gukwirakwizwa.

M23 iheruka gushija ingabo za Leta ko zirimo kwikinga inyuma y’abaturage, ubundi zikarasa kuri M23. Ni ibintu ngo byashoboraga gutuma mu gushaka kurasa izo mbunda, abasivili babigenderamo.

M23 yatanze ingero nko mu gace ka Ntamugenga, aho imbunda nini zashinzwe ku ishuri ribanza rya Nzirimwe, muri metero 19 gusa uvuye ku bitaro bya Ntamugenga hanahungiye abantu benshi, hakaba no muri metero 21 uvuye kuri kiliziya ihubatse.

Aho ngo hanashinzwe imbunda irasa za rokete muri metero 30 uvuye ku icumbi ry’abapadiri.

Yanavuze ko i Kinihira, nyuma yo kurasa ku byaro byaho, ingabo za FARDC n’abo bafatanyije basahuye bikabije inkoko, ingurube, ihene n’intama by’abaturage n’imiryango yo muri utwo duce.

Mu gutsinda ingabo za Leta, M23 ikomeje gufata intwaro nini ku buryo arizo ihindukira ikifashisha ku rugamba.

Mu ntwaro ziheruka kwamburwa FARDC harimo za morutsiye (mortiers) z’ubwoko butandukanye abarwanyi ba M23 bafatiye i Tshanzu, Ugusa, Bunagana na Kabindi, RPG na za mashinigani (machine gun) nyinshi.

1 thought on “DRC: M23 ihanze amaso inama y’ I Luanda nyuma yo kwigarurira uduce 14

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Translate »