Bamwe mu baturage batuye akarere ka Rubavu barishimira ibikorwa byindashyikirwa bimaze kugerwaho mu myaka 28 u Rwanda rubohowe, bakavuga ko babikesha Ubuyobozi bwiza, nabo bakavuga ko biteguye kubisigasira.
Inganji za Rubavu mu muvuduko w’Iterambere zageze kuri byinshi binyuze mu Mihigo yagiye ihigwa mu myaka yatambutse binagaragarira ku mpinduka zikomeye zabaye, haba mu iterambere ry’ubukungu, kuzamura ibipimo by’imibereho myiza ndetse no gushimangira imiyoborere myiza ishyira umuturage ku isonga nk’uko abatuye Rubavu babitangarije Rwandanews24.
Imbamutima za bamwe mu baturage batuye imirenge ya Busasamana babashije kwiyubakira ibiro by’utugari bisimbura ibisanzwe bakava mu nyubako zishaje, bavuga ko bibohoye gukorera mu mazu ashaje, mu gihe hari abandi baturage begerejwe Amavuriro mato yo mu rwego rwa Kabiri bavuga imyato Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda wababohoye ingoyi yo gukora urugendo rurerure bajya gushaka serivisi z’Ubuzima.
Irangeneye Clementine, wo mu murenge wa Busasama akagari ka Gacurabwenge ati “Turashimira Ubuyobozi bwaduteye inkunga tukabasha kuzuza ibiro by’Akagari twari twarubatse binyuze mu miganda, ubu twiyujurije Akagari kajyanye n’igihe dufatanyije n’akarere kuko twari twarasigaye inyuma.”

Irangeneye akomeza avuga ko umuturage wa Busasamana ashoboye kandi bibohoye byinshi, kuko hari imihanda y’imigenderano begerejwe, isuku mu ngo ku mubiri nayo ikaba kimwe mubyo bibohoye.
Habyarimana Charles nawe wo mu kagari ka Gacurabwenge ati “Nitwe twiyubakiye ibiro by’Akagari mu kwishakamo ibisubizo, kuko twakoreraga mu biro by’Akagari gashaje, twakoze imiganda twikorera amabuye, twikorera ibiti byo gusakaza, twaponze Sima tukajya tuyihereza abafundi. Tukaba twishimiye ko akagari gashya kajyanye n’igihe katangiye gutangirwamo serivisi.”
Nzafashwanimana Bibiyane utuye mu kagari ka Rusura we na bagenzi be bishimiye ko akagari batuyemo kubatswemo Ivuriro rito ryo ku rwego rwa kabiri, ku buryo rizajya ribasha gutanga serivisi z’ababyeyi mu gihe bakoraga urugendo rurerure bajya ku kigo nderabuzima.
Ati “Twishimiye ivuriro rito (Poste de santé) twahawe kuko twagorwaga no kugera ku kigo nderabuzima, rimwe na rimwe ababyeyi bakabyarira mu nzira none twegerejwe ivuriro, ubu ntabwo tuzongera guhekwa mu ngobyi ngo tujye kwa muganga uzajya aremba azajya ahita agezwa kwa muganga byihuse.”
Iyamuremye Daniel ati “Kugera kwa muganga cyari ikibazo gikomeye bigatuma ababyeyi babyarira mu nzira, cyangwa umubyeyi yaremba mu ijoro wahamagara moto bakaguca amafaranga ashobora kugera ku bihumbi 10 Frw bigatuma impfu ziba nyinshi ku babyeyi ariko ubu ntizizongera kubaho, none ubu twegerejwe ivuriro bivuze ko twibohoye byimazeyo.”



Imbamutima z’Abayobozi b’Akarere ka Rubavu
Ishimwe Pacifique, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko nk’Ubuyobozi bishimiye umuhate w’Abaturage kuko ibyo babashije kugiramo uruhare ari byinshi, ibi bakaba babifata nk’urugero rw’ibishoboka.
Ati “Twishimiye umuhate w’abaturage mu bikorwa bagizemo uruhare rufatika ndetse binagaragarira buri umwe wese, haba mu kwiyubakira ibiro by’Utugari n’ivuriro rito bubakiwe (Poste de santé) ibi bikaba bigaragaza ko abaturage bibohoye bya nyabyo. Abaturage bakwiriye kumva uruhare rwabo ntibategereze ko Leta ariyo izabakorera buri kimwe.”

Ishimwe Pacifique, avuga ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022 mu karere ka Rubavu hubatswe amavuriro mato 3 yo ku rwego rwa kabiri mu mirenge ya Mudende, Busasamana na Cyanzarwe ndetse hubatswe ibiro by’utugari 5.
Inkuru bifitanye isano: Rubavu: Abaturage bakoraga urugendo rurerure bajya kwivuza bavunwe Amaguru


Mu nkingi z’itrembere ry’ubukungu hari ibikorwaremezo byakozwe n’ibikiri gukorwa
Abagana akarere ka Rubavu ntibahwema kubona umuvuduko w’iterambere aka karere kariho mu kubaka ibikorwa remezo byoroshya ubuhahirane ndetse no mu burezi kugira ngo intego z’uburezi kuri bose yubahirizwe.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu umurenge wa Rugerero bavuga ko Umuhanda bemerewe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ugiye kubakwa uje ari igisubizo kuri byinshi byabagoraga.
Sendegeya Jean Marie Vianney ati “Uyu muhanda tugiye kubakirwa twawishimiye kuko amakamyo yatezaga impanuka kenshi ku bitaro agiye kujya aca hano akomeze mu murenge wa Rubavu, kandi bizatworohereza kugera ku kigo nderabuzima cya Murara kandi imodoka tuzajya tuzitegera mu rugo bidasabye kuza ku muhanda usanzwe.”
Sendegeya avuga ko Umukuru w’igihugu ubahaye umuhanda yari yarabemereye nabo batazamutenguha, ko bazawufata neza.
Nzabaramyinka Clemence ati “Uyu muhanda utuzaniye iterambere, kuko twagorwaga no kugera ku kigo nderabuzima cya Murara, abaturage turishimye akndi turanezerewe kuko umuhanda wari waratinze.”
Nzabonimpa Deogratias, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu avuga ko uyu muhanda Buhuru-Rugerero uje gukemura ibibazo bya serivisi zitakorwaga neza kubera ko kuzigeraho byari ingorabahizi.
Ati “Uyu munsi tunejejwe no gutangiza ku mugaragaro itangizwa ry’umuhanda uhuza umurenge wa Rugerero nuwa Rubavu, uyu muhanda ukaba uje gukemura zimwe muri serivisi zitakorwaga neza mu duce twa Buhuru ahari kaminuza, amashuri mato n’ibitaro kuko abagana ibi bigo bagorwaga no kugerayo.”
Nzabonimpa akomeza avuga ko uyu muhanda numara gukorwa iterambere ry’abaturage rizatumbagira, rishingiye ku bucuruzi bukorerwa ahari umuhanda wa kaburimbo.
Mu guteza imbere ibikorwa by’ubwikorezi akarere ka Rubavu igice kinini cy’ingengo y’imari kingana na Miliyari 17 cyashyizwe mu ikorwa ry’imihanda muri aka karere, ni mu gihe uyu muhanda ugiye kubakwa Rugerero- Buhuru ufite uburebure bwa Kilometero 9.33 bikaba biteganyijwe ko uzaba wuzuye mu gihe kitarenze amezi 12.




Uretse imirimo yo gutangiza umuhanda ugiye gukorwa Rugerero-Buhuru hari ibikorwa byagiye bikorwa bifasha abaturage mu kubungabunga Umugezi wa Sebeya wahoraga ubatwarira imyaka ndetse ukanatwara ubuzima bwa bamwe muribo, hatashywe urukuta rw’amabuye rwubatswe mu Murenge wa Nyundo na Kanama ngo ubuzima bw’abaturage bukomeze kubungwabungwa.



Mu gufasha abaturage bo mu miryango itishoboye kwibohora bya nyabyo hari imiryango itishoboye 17 yatujwe muri aka karere ka Rubavu, mu mirenge ya Rugerero na Mudende, aho abahawe izi nzu basabwe kuzifata neza zikazabagirira akamaro.
Imiryango yatujwe muri iki cyiciro yiganjemo itagiraga aho ikinga umusaya, ndetse n’inid yagiye yimurwa kubera ibiza nubwo muri aka karere imibare y’abaturage batagira aho bakinga umusaya ikiri hejuru, ariko Ubuyobozi nabwo buvuga ko butabasha kugoheka mu gihe hakiri umuturage ubayeho nabi.




